Abaturage bongeye kuza ku isonga ryo kugira uruhare mu kugabanya ibihungabanya umutekano

Minisiteri y’Umutekano mu gihugu iratangaza ko mu gihembwe gishize ibyaha bihungabanya umutekano byongeye kugabanukaho kugeza kuri 2,5%, aho abaturage babigizemo uruhare rugaragara mu gitanga amakuru ku gihe.

Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Umutekano, Sheick Musa Fazil Harelimana, ubwo yashyiraga ahagaragara raporo ku mutekano mu gihugu ya buri mezi atatu, igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 29/11/2013.

Gahunda ziandukanye zo gukangurira abaturager gukorana na Polisi bagatanga amakuru zagize akamaro.
Gahunda ziandukanye zo gukangurira abaturager gukorana na Polisi bagatanga amakuru zagize akamaro.

Mu mezi atatu ashize habonetse ibyaha ibihumbi 3.912, umuvuduko w’ibyaha ukaba wari ku byaha 1.304 buri kwezi. Bitandukanye n’amezi atatu yabanjirije iki gihembwe gishije, ubwo ni ukwezi kwa Karindwi, ukwa Munani n’ukwa Cyenda byagaragayemo ibyaha bigera ku 1.272 buri kwezi, nk’uko Minsitiri Fazil yabitangaje.
Yagize ati” ibi nibyiza nubwo hakwiye kongerwaho ingufu mu baturage kuko Ibyaha byaje ku isonga bisa neza n’ibyaha byaje ku isonga ubushize.”

Ibyaha byaje ku isonga uyu mwaka ni ugukubita no gukomeretsa mu bashakanye no mu abaturanyi, Ubujura buciye icyuho mu ma kairitiye, gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge, gusambanya abana ndetse no gufata ku ngufu abakuze.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka