Abaturage biguriye imodoka yo kubafasha kwicungira umutekano
Abatuye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze batekereje uburyo bwaborohereza kwicungira umutekano, bakusanya amafaranga bagura imodoka igiye kubunganira mu buryo bwo kuwubungabunga

Abaturage babashije kwigurira iyi modoka nyuma y’uko bakusanyije amafaranga bitewe n’uko buri wese yari yifite, babasha kwigurira imodoka ya miliyoni 18Frw.
Ubusanzwe bavuga ko byajyaga bibagora kubera ko hari ingorane bahuraga na zo cyane cyane igihe bakeneye ubutabazi bwihuse.
Rwirahira Theogene, umwe mu baturage bo mu Murenge wa Muhoza, aganira na Kigali Today yavuze ko hari igihe haboneka abateza umutekano mucye, bakora ubujura cyangwa urugomo, byaba ngombwa ko bafatwa ugasanga kubashyikiriza inzego zibishinzwe bigorana kubera kutazigereraho igihe.
Mu bandi bagarutse ku kamaro k’iyo modoka barimo Mukeshimana, akaba ari umwe mu bagore baatuye muri ako gace. Mukeshimana avuga ko yabyariye mu modoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa kubera gutinda kugera ku ivuriro nyuma y’aho yari yiyambaje imbangukiragutabara ntiyamugeraho ku gihe.
Yagize ati: “Tubonye nta yandi mahitamo njye nabari bamperekeje ku ivuriro icyo gihe twagiye n’amaguru, tugeze mu muhanda duhura n’umunyamabanga nshingwabikorwa abonye uko nari merewe adutwara mu modoka ye, tugeze imbere mba nyibyariyemo ntaragera kwa muganga. Urumva ko wenda iyo iyi modoka y’umutekano ihaba wenda twari kuyitabaza ikatugoboka cyane ko imbangukiragutabara na yo twayihamagaye ntiyabasha kuboneka”.

Umurenge wa Muhoza utuwe n’abasaga ibihumbi 52 mu ngo zirengaho gato ibihumbi icumi. Buri rugo mu zari zibifitiye ubushobozi rwagiye rutanga ibihumbi bibiri, hakaba n’abafite amikoro bagiye batanga ibihumbi 500Frw cyangwa miliyoni kugira ngo iyi modoka igurwe. Aba baturage ngo babikoze bagamije gutanga umusanzu wabo mu gusigasira umutekano w’igihugu bafatanya n’izindi nzego bireba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre, ashima abaturage bafashe iya mbere mu kugira uruhare bicungira umutekano, ariko abibutsa ko kuba iyi modoka iguzwe bidasobanuye ko birara.
Ni imodoka nshya, Pick up Wingle 5 modele nshya yaguzwe miliyoni 18 n’ibihumbi 400 mu mafaranga y’u Rwanda. Kuri ubu yamaze kugera ku biro by’Umurenge wa Muhoza aho byitezwe ko mu minsi ya vuba izamurikirwa abawutuye.
Ohereza igitekerezo
|
Courage ES Manzi