Abaturage bahumurijwe nyuma y’ibitero by’abagizi ba nabi (IVUGURUYE)
Polisi y’igihugu itangaza ko ubuyobozi bwahise bukorana inama n’abaturage yo kubahumuriza, nyuma y’igitero cy’ubugizi bwa nabi kibasiye Umurenge wa Nyabimata uherereye mu Karere ka Nyaruguru.

Mu itangazo Polisi yashyize ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Kamena 2018, yatangaje ko abo bagizi ba nabi bateye mu Mudugudu wa mu Kagari ka Nyabimata mu Murenge wa Rwerere, bakarasa abantu batanu hagahita hapfamo babiri.
Muri batatu bakomeretse harimo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge. Abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Munini aho bari kwitabwaho n’abaganga.
Polisi yemeje ko abo bagizi ba nabi banatwitse imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, banagerageza no kwiba SACCO ya Nyabimata ariko ntibashobora kugira icyo batwara.
Banateye kandi muri santeri yubucuruzi ya Rumenero, bahiba ibintu bitandukanye byiganjemo ibiribwa barabijyana.
Bateye baturutse mu gace k’ishyamba rya Nyungwe gahana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, ari nayo nzira bongeye gucamo bagenda.
Polisi yijeje ko iki kibazo kikiri gukurikiranwa n’inzego z’umutekano.
Ohereza igitekerezo
|
Ibibazo nkibi narinziko tutazongera kubigira
ark Mana
Biterwa numutima mubiwuwo mukozi abakwiye kureka akazi ntahemukire umwana wumuziranenge