Abaturage ba Nyagisozi barinubira ko bakubitwa n’abayobozi

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza barinubira icyo bita ibihano bidakwiriye bahabwa na bamwe mu bayobozi; aho usanga ngo bamwe bakubitwa bikagera n’aho bibaviramo gukomereka.

Aba baturage bavuga ko bakubiswe n’Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’abaturage mu kagari ka Kabilizi, Cassien Rukundo ariko uyu we arabihakana.

Muragijimana, umwana w’imyaka 15, yarakubiswe ndetse akomeraka ku gahanga hafi y’ijisho ry’ibumoso ku buryo iri jisho risa nk’iryafunganye. Yagize ati “Yari (umuyobozi) afite urukoni runini cyane , arazamura arunkubita hano mu musaya hano hatumbaganye.”

Thacienne Mukagatare ni nyirakuru w’uyu mwana akaba afite imyaka 70. Iruhande rw’umwuzukuru we, afite amarira menshi ashoka akarenga ku munwa kandi ijwi rye rinyuzamo ntiryumvikane kubera ikiniga, yagize ati “Iyo mba mfite ububasha abangiriye umwana kuriya nanjye nagira icyo mbakoraho. Mubwire ikintu umwana wanjye azira, ubu nagujije ibihumbi icumi kugira ngo muvuze, nonese ubu nzabyishyura mbikuye hehe?”

Makuza
Makuza

Marcel Makuza nawe yemeza ko yakubiswe n’umuyobozi w’akagari ka Kabilizi. Uyu we twasanze apfutse mu mutwe kandi avuga ko akaboko ke k’ibumoso kadakora neza. Uyu mugabo avuga ko yakubiswe n’uwitwa Cassien Rukundo, umuyobozi ushinzwe iterambere rusange mu kagari ka Kabirizi ko mu murenge wa Nyagisozi akaba ariwe uyoboye aka kagari muri iyi minsi.

Makuza yagize ati “Nari mvuye mu isoko, nsanga bahagaze. Abo bari kumwe ndabasuhuza nabo baransuhuza. Noneho umwe muri bo ahita avuga ngo dore ba bandi batwambuye inka. Mu gihe ntaranisobanura, [umuyobozi w’akagari] ahita ahubuza igiti- niba ari inkoni niba ari umupanga- ahita anyasa mu mutwe nikubita hasi ankubita n’indi hano mu mugongo”.

Rukundo we avuga ko nta muntu yigeze akubita ahubwo ko abaturage aribo bashatse kumukubita ubwo bari ku irondo ubwo babonaga inka ziri kona ibigori bajya kuzirukana hakaza abantu benshi baje kubakubita.

Abisobanura muri aya magambo: “Badusanze turi ku irondo turimo twerekeza ahantu hitwa Muhaga tuza guhura n’inka zazereraga mu muhanda zishaka kurisha ibigori by’abaturage. Umusaza wari uziragiye twamubwiye ko agomba gutanga amande atubwira ko agiye kuyizana; tuzi ngo dutegereje amande tujya kubona tubona abantu bageze nko kuri 20 baje batwataka”.

Abaturage twaganiriye bashyize mu majwi abayobozi ko bajya babakubita nk’aho nta kindi gihano gihari.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyagisozi buvuga ko bugiye gukurikirana iki kibazo bukagifatira ingamba zihamye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagasozi, Paulin Mutabaruka, yagize ati “Hagiye gufatwa ibyemezo. Hari ibyo tugomba gufata ku rwego rwacu, hari no kugisha inama tugasangira ayo makuru n’inzego zidukuriye, kuko umuyobozi ntabereyeho gukubita.”

Mu gihe iki kibazo kigisuzumwa, abahohotewe bo baravuga ko bakeneye kuvuzwa kuko basanzwe batishoboye.

Jacques Furaha na Ferdinand Muneza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka