Abatera igihugu cyacu ni abiyahuzi - Minisitiri Busingye

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, avuga ko abatera u Rwanda baturutse hanze yarwo abafata nk’abiyahuzi, cyane ko batera ariko ntibasubireyo kuko inzego z’umutekano ziba ziri maso.

Yabivuze kuri uyu wa 24 Ukwakira 2019, ubwo yari yitabiriye ikiganiro cyateguwe na Polisi y’igihugu, kiyihuza n’abanyamakuru ndetse n’izindi nzego, kikaba kigamije kugaragariza Abanyarwanda ibyo urwo rwego rukora mu kurindira abaturage umutekano.

Iki kiganiro cyibanze ahanini ku mutekano wo mu muhanda, ariko Minisitiri Busingye akaba yanakomoje ku mutekano muri rusange, aho yavuze ku bitero byagiye byibasira u Rwanda mu minsi ishize, ari ho yahereye avuga ko abatera u Rwanda ari abiyahuzi.

Yagize ati “Mu minsi ishize hari ibikorwa bihungabanya umutekano byabayeho, aho twagabweho ibitero bituruka hanze by’abantu bamwe bisuganyije. Iyo ibikorwa nk’ibyo bibaye, twebwe dufata abo bantu baduteye nk’abiyahuzi, gusa inzego zacu z’umutekano ziha ibikorwa nk’ibyo ibisubizo bibikwiye”.

Ati “Muzi ko abakomeza kurwana, ntibashyire intwaro hasi badasubira aho baturutse, abafatwa na bo mujya mubona ko bagezwa imbere y’ubutabera. Ni ko byagenze ku baduteye banyuze mu ishyamba rya Nyungwe ndetse n’abanyuze mu rugano, abadutera rero ababasha kubabona bababwira bati murekere aho kwiyahura”.

Arongera ati “Abashyigikira abadutera na bo barekere aho kuko ntabwo bakomeza gukora ikintu kitagira umusaruro, iyo uri umuntu muzima wabireka. Ntibakwiye gukomeza gushora abantu mu rupfu”.

Yongeyeho ko umutekano w’Abanyarwanda urinzwe neza, avuga ko umuntu akwiye gukora umurimo we uko abyumva yizeye ko arinzwe, afite umutekano.

Ibi Minisitiri Busingye abivuze mu gihe mu minsi ishize hari abantu bateye u Rwanda baciye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, bakica abaturage 14 bo muri ako gace, abafashwe bakavuga ko baturutse mu mashyamba ya Congo, ngo bari bafite gahunda yo gufata igihugu, gusa ntibyabahiriye kuko 19 muri bo bishwe.

Hari kandi n’abaheruka gutera grenade mu mujyi wa Rusizi muri uku kwezi igakomeretsa abantu bane.

Ku batera igihugu bafatwa, hari abakekwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC 25 bafatiwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ubu bakaba barimo kuburanishwa n’ubutabera bw’u Rwanda.

Ikindi cyagarutsweho ni umutekano wo mu muhanda, aho kuva muri Mutarama uyu mwaka kugeza muri Nzeri, abantu 532 baguye mu mpanuka zo mu muhanda, 705 barakomereka bikabije naho abantu 1231 bakomereka byoroheje.

Aha Minisitiri Busingye akaba yavuze ko nubwo impanuka zigenda zigabanuka, ngo bidahagije, ikaba ari yo mpamvu ingamba zo gukumira impanuka zigomba gukomeza gukazwa, aho yavuze ko ikigero cya alukoro ku batwara banyoye cyafatirwagaho cya 0.08 gishobora kugabanywa kikaba 0.04 mu gihe kiri imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Kabanda niba aliko witwa reka kurengera ngo utuke Min wubutabera uvuga ko yishongora no kuvuga ko imkotanyi zaje 1990 ziyahura wowe mpamya ko abo uvuga wabuze ntabo keretse niba baraguye,iyo mwahungiye naho twe tuzi icyazizanye naho zadukuye abacu bapfuye tuzi ababishe,

gakuba yanditse ku itariki ya: 25-10-2019  →  Musubize

umva,ntabwo Businjye yiyemera,nanjye niko mbyumva kdi niko bimeze.None se abantu bateye ari 45 harashwe 19 hafashwe mpiri 5 cg barenga ubwo bivuze iki? Ni ukwiuahura ntakindi.Gusa bage baza barebe aho RDF iri bahangane niba ari abagabo,ariko bareke abaturage b’inzirakarengane

Nepo yanditse ku itariki ya: 24-10-2019  →  Musubize

Min Busingye arasetsa cyane. Inyeshyamba zose ziba ari abiyahuzi kuko amateka nayo yakwereka ko mu gihe cya 1990-1994 Mukotanyi yacu nabo bari abiyahuzi. Mureke twubake igihugu cyacu tureke guta umwanya mu kwishongora. Twatakaje ababyeyi, abavandimwe, inshuti mu myaka yashize; mureke twigire ku mateka yacu nk’abanyarwanda tureke gutinda mu kwiyemera kandi natwe igihugu cyacu ntaho kiragera mu iterambere.

Turashima Ingabo zaduhaye umutekano ariko abaturage ubu bakeneye amazi, amashanyarazi, ubumenyi butanga inganda mu gihugu....inganda zitanga akazi ku banyarwanda n’ibindi byinshi.

Kwishongora mubishyire hasi twubake igihugu.

Kabanda Erick yanditse ku itariki ya: 24-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka