Abataramenyekana bishe umusaza warokotse Jenoside
Abantu bataramenyekana bishe batemaguye umusaza witwa Bwashishori Paul w’imyaka 70 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Uyu musaza wari utuye mu mudugudu wa Bitare, Akagri ka Bitare, umurenge wa Ngera ho mu Karere ka Nyaruguru, yishwe ku itariki ya 24 Ugushyingo 2016.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Bitare, Etienne Hahirwabake yabwiye Kigali Today ko inkuru y’urupfu rw’uyu musaza yamenyekanye ahagana saa sita z’amanywa.
Bamenye iyo nkuru ubwo umwuzukuru wabo wari uturutse mu murenge wa Cyahinda aje kubasura, yasangaga uwo musaza aryamye mu maraso yapfuye.
Uyu muyobozi avuga ko uretse abantu b’abaturanyi b’uyu musaza bari bamaze iminsi baburana ishyamba, ngo nta wundi muntu wagiranaga ikibazo n’uyu musaza.
Agira ati “Uretse abantu bari bamaze iminsi baburana ishyamba, ubundi nta muntu bagiranaga ikibazo mu mudugudu. Muri make ntitwamenya uwamwishe.”
CIP Andre Hakizimana, umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, akaba anakuriye ubugenzacyaha muri iyo ntara, yemeza aya makuru.
Avuga ko Polisi igikora iperereza ngo hamenyekane ababa bihishe inyuma y’ubu bwicanyi.
Akomeza avuga ko urupfu rw’uyu musaza rudakwiye gutuma abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahagarika umutima kuko ngo inzego z’umutekano zibahora hafi kimwe n’Abanyarwanda bose.
Agira ati “Bagire ihumure bamenye ko nta kibazo gishobora kuvuka kuko ari abarokotse Jenoside kuko umutekano wabo kimwe n’abandi turawukaza uko bishoboka kose.”
Polisi iratangaza ko bamwe mubakekwaho kuba bari bafitanye amakimbirane aribo batangiye gukorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane niba hari aho baba bahuriye n’urupfu rwe.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, Bwashishori n’umuryango we bahungiye mu gihugu cy’u Burundi.
Nyuma baje guhunguka, ubu akaba yabanaga n’umugore we gusa, kuko bamwe mu bana babo bubatse ingo zabo abandi bakaba bari bari ku mashuri.
Ohereza igitekerezo
|
ko ri ubugome ra babashakishe bahanwe rwose
Abo Bajyizi Banabi Nibaba kurikirane Kuko Ibyo Sibintu
Umusaza Imana imwakire mubayo kdi twizeye ko abo bagizi ba nabi bazafatwa baganwa kuko abantu nkabo ntibakagombye kuba bakibarizwa mugihugu cyacu cy’urwanda.