Abataramenyekana batemye inka umunani z’umuturage
Abantu bataramenyekana batemye inka umunani z’uwitwa Uwifashije Augustin utuye mu murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rilima, Gasirabo Gaspard avuga ko izi nka bazitemye mu ma saa saba, bazisanze muri zone y’ikibuga cy’indege, tariki ya 12 Ukwakira 2016.
Agira ati “Bazitemye ku murizo no mu mugongo, barazikomeretsa ariko atari cyane. Kugeza n’ubu turimo gushakisha ababikoze ariko turizera ko k’ubufatanye n’inzego za polisi n’abaturage bazafatwa.”
Gasirabo akomeza avuga ko izo nka bazishakiye umuvuzi akaba yazivuye aho zimwe yanazidoze ibisebe, zikaba zongeye gufata intege zirimo kurisha nta kibazo.
Ati “Twabajije abashumba dusanga nabo igihe bazitemaga batari bahari kuko yari amasaha y’ikiruhuko. Bigaragara ko uwazitemye yahengereye badahari kuko nabo baramubuze kandi nta nuwo bakeka”.
Aho izo nka ziragirwa ni ahazubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera. Himuwe abaturage kuko abaturage babujijwe kuhahinga. Usanga bamwe mu borozi barahagize urwuri rw’inka zabo, ahandi hari ibihuru.
Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Bugesera ivuga ko ikomeje iperereza ryo kumenya uwatemye izo nka. Isaba abashumba baragira kwita ku matungo yabo kuko hashobora kuza n’abashobora kuziba.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
NJYEWE NDUNVA ABASHUMBA BABIFITEMO URUHARE BIRASHOBOKAKO BABA BATISHYURWA NEZA CYANGWASE BAFITANYE BIFOU.
Gutema inka ni ubugome bukabije rwose! Abo batindi nibafatwa bazakanirwe urubakwiriye.
Ababikoze Nibafatwa Bazahanwe.
Inka ubundi nti yica irakiza. Uwabikoze uko mbibona; uwabikoze agomba kuba agifite ingengabitekerezo ya jenoside! N’afatwa azakanirwe nk’urwe.