Abasore babiri batawe muri yombi bafatanwe ibiro 10 by’urumogi
Abasore babiri bafatiwe ku Giticyinyoni mu karere ka Nyarugenge tariki 14/06/2012 bafite ibiro icumi by’urumogi bagerageza kubyinjiza mu mujyi wa Kigali.
David Gashugi w’imyaka 21 na Alfred Niyitegeka w’imyaka 25 bafatiwe kuri bariyeri ya polisi ya Giticyinyoni bihambiriye amashashi n’udukapu turimo urumogi rugana n’ibiro 10 bahita bajyanwa gucumbikirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Mageragere.
Ibyo biyobyabwenge bari babikuye i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya kongo no mu Ruhengeri babijyanye kubicururiza ku Gisozi mu karere ka Gasabo; nk’uko polisi y’igihugu ibitangaza.
Polisi ikomeje guhiga bukware abafatanya nabo muri icyo gikorwa mu gihe iperereza rigikomeje. Urugamba rwatangiwe na polisi rwo guhashya ibiyobyabwenge rwatanze umusaruro kuko udutsiko tw’abacuruza ibiyobyabwenge turimo guhashywa.
Umuvugizi wa polisi y’igihugu, supt. Theos Badege, avuga ko abakora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bagomba kurya ari menge kuko abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze biyemeje kurandura ibiyobyabwenge mu gihugu.
Ati “Tugenzura inzira zose zinyuzwamo ibiyobyabwenge byinjizwa magendu mu gihugu. Ntituzananirwa kurwanya ababinywa n’ababicuruza”. Supt. Badege asaba abantu bose bishora muri icyo cyaha kubireka vuba bishoboka.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|