Abasore 2 bafatanywe udupfunyika 5,110 tw’urumogi bavana muri Kongo
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, iremeza ko imaze gufatana abasore babiri udupfunyika (boules) 5,110 tw’urumogi, ubwo bari muri bisi ya RITCO yavaga i Rubavu yerekeza i Musanze.
Ubuyobozi bwa Police mu Karere ka Musanze, bwafashe abo basore kuri uyu wa kabiri tariki 28 Nyakanga 2020 saa saba n’iminota 20 nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.
Nyuma y’uko abaturage bamenyesheje Polisi ko hari abasore bari muri iyo bisi batwaye urumogi, Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, yahagaritse iyo bisi yavaga mu Karere ka Rubavu yerekeza i Musanze.
Ngo ni bwo yasanze babiri mu bagenzi bari muri iyo bisi ya RITCO ifite plaque RAE 442G, ari bo Musabyimana w’imyaka 28 na Habimana Jean Baptiste w’imyaka 33, bapakiye udupfunyika 5,110 tw’urumogi mu mifuka, bemeza ko bari bavanye mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu.
Nk’uko ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Musanze bubivuga, ngo abo basore bavuga ko urwo rumogi barubona banyuze mu kibaya cya Kabuhanga baruvana muri Kongo.
Nyuma yo gufatwa, abo basore bahise bajyanwa mu kato mu ishuri ryisumbuye rya ESSA-Ruhengeri, mu gihe bategereje gupimwa COVID-19, bakazashyikirizwa Urwego rw’Igihugu ry’Ubugenzacyaha (RIB), Sitasiyo ya Muhoza, kugira ngo bakorerwe dosiye.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
URUMOGI ni imari ishyushye.Guca Ibiyobyabwenge (Drugs) ku isi byarananiranye.Buri mwaka,Amerika ishora + 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Ibiyobyabwenge ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zihinga kandi zigacuruza Ibiyobyabwenge,zitwa Drug Cartels,zirusha ingufu National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Iyo hagize umutegetsi ubavuga,baramwica.Niyo mpamvu abategetsi benshi bahitamo gukorana nabo.No mu Rwanda ntabwo kurwanya Ibiyobyabwenge bishobora gucika.Umuti uzaba uwuhe?Bible itanga igisubizo: Nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi.It is a matter of time.