Abasivile bari kwigishwa iperereza mu by’uburenganzira bwa muntu

Abakomiseri n’abakozi ba Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ku wa mbere tariki ya 27 Gicurasi 2019 batangiye kwigishwa uko bakora iperereza, no gukora za raporo zinoze zirebana n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Abakomiseri n'abakozi ba Komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu bari kumwe n'abayobozi batandukanye
Abakomiseri n’abakozi ba Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu bari kumwe n’abayobozi batandukanye

Aya mahugurwa yateguwe na Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu aterwa inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Amahugurwa n’Ubushakashatsi (United Nations Institute for Training and Research) cyangwa UNITAR mu magambo ahinnye y’icyongereza, ibinyuza mu Kigo Rwanda Peace Academy giherereye I Nyakinama mu karere ka Musanze ari naho ari kubera.

Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda Nirere Madeleine asobanura ko kunoza inshingano zo gukurikirana uko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa bijyana no kubanza kubikoraho igenzura cyangwa iperereza kandi mu bushishozi, bityo ababifite mu nshingano zabo iyo bazi neza uko bitwara cyangwa uko bikorwa bituma banoza akazi kabo.

Yagize ati “Hari igenzura rishobora gukorwa kubera ikibazo runaka cyavutse hakaba n’irikorwa mu buryo buhoraho nko mu magereza, ibitaro, mu bigo by’imfubyi n’ahandi hahurira abantu benshi; abarikora iyo basobanukiwe uko bitwara imbere y’abashobora kubaha amakuru y’uko uburenganzira bwabo bwitaweho, bituma bamenya ibibazo byabo bakabikorera za raporo zishyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo hagire igikorwa”.

Umubyeyi Marie Christine umwe mu bari guhugurwa wahamije ko bari bakeneye kwiyungura ubumenyi
Umubyeyi Marie Christine umwe mu bari guhugurwa wahamije ko bari bakeneye kwiyungura ubumenyi
Bari kwigishwa uko iperereza rikorwa ngo bizabafashe mu kazi kabo
Bari kwigishwa uko iperereza rikorwa ngo bizabafashe mu kazi kabo
Chris Mburu, Umujyanama mukuru mu by'uburenganzira bwa muntu mu biro by'Ishami ry'Umuryango w'Ababumbye ryita ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda
Chris Mburu, Umujyanama mukuru mu by’uburenganzira bwa muntu mu biro by’Ishami ry’Umuryango w’Ababumbye ryita ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda
Nirere Madeleine umuyobozi wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu
Nirere Madeleine umuyobozi wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu

Umubyeyi Marie Christine umwe mu bari guhugurwa yahamije ko bari bakeneye kongererwa ubumenyi. Yagize ati: “Hari amabahame aba agomba kubahirizwa kugira ngo hamenyekane niba uburenganzira bwa muntu bwahungabanye cyangwa bwubahirijwe; niteze ko aya mahugurwa azatuma tumenya neza uko twajya tunoza akazi dushinzwe, kandi bizane impinduka nziza”.

Mu bindi avuga yiteze muri aya mahugurwa ni imiterere ya raporo zikozwe mu buryo bwa kinyamwuga, kandi zigaragaza igishobora gukorwa; ibi ngo bizabafasha kujya bamenye guhitamo uburyo bazikoramo, iby’ingenzi bizikubiyemo kandi byihutirwa bagomba kujya bashyikiriza inzego zibishinzwe kugira ngo zigire ibyo zikora mu rwego rwo kurengera uburenganzira bwa muntu.

Mu mahame agenga iyi Komisiyo ni uko igenzura na za raporo ikora, harimo iziba zigomba gushyikiriwa Inteko Ishinga amategeko cyangwa Umukuru w’Igihugu.

Chris Mburu, Umujyanama mukuru mu by’uburenganzira bwa muntu mu biro by’Ishami ry’Umuryango w’Ababumbye ryita ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda watangije aya mahugurwa ku mugaragaro, yavuze ko abahugurwa bafite inshingano zo gukorana ubunyamwuga, kwitwararika no kubahiriza amategeko yaba ay’igihugu n’ayo cyashyizeho umukono mu birebana no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Bari kwigishwa uko iperereza rikorwa ngo bizabafashe mu kazi kabo
Bari kwigishwa uko iperereza rikorwa ngo bizabafashe mu kazi kabo

Yagize ati: “Twishimiye uruhare rw’Umuryango w’Abibumbye mu kongerera ubushobozi abahabwa aya mahugurwa kuko bazayasoza bazi mu buryo bwimbitse uko bashobora kunoza akazi kabo no kugaragaza ahakiri ibibazo bikibangamiye iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu”.

Yongeyeho ko: “Gahunda nk’iyi tuyikorera no mu bindi bihugu birimo n’ibyo ku mugabane wa Afurika; igishimishije n’uko u Rwanda rukora ibishoboka byose ngo uburenganzira bwa muntu bwitabweho, kandi hakaba hakigaragara abantu bafite inyota yo kongera ubumenyi ku cyo bakora ngo bukomeze gusigasira no kwita ku burenganzira bw’abandi”.

Aya mahugurwa yatangijwe kuri uyu wa mbere yitabiriwe n’abanyarwanda 27 akazasozwa kuwa gatanu tariki ya 31 Gicurasi 2019

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka