Abasirikare baregwa gusambanya abagore ku gahato barasaba ibimenyetso birenze amagambo

Abasirikare batanu b’u Rwanda baregwa ibyaha birimo gusambanya abantu ku gahato muri Kangondo i Nyarutarama, bagaragarije urukiko uburyo ibirego bashinjwa ngo ari amagambo y’ibinyoma adafite gihamya, basaba kuburana badafunzwe.

Aba basirikare b’ipeti rya Private(Pte) ari bo Ndayishimiye Patrick, Nishimwe Fidele, Gatete François, Gahirwa John na Twagirimana Theoneste, ndetse n’umusivili witwa Ntakaziraho Donat, bari bahawe igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 ku itariki 13 Gicurasi 2020 bahita bajurira.

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare(i Kanombe) rwakiriye urwo rubanza rw’ubujurire, rukaba rwumvise kwiregura kw’abo basirikare kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gicurasi 2020, mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Babiri muri bo, Pte Patrick Ndayishimiye wayoboraga bagenzi be hamwe na Pte Nishimwe Fidèle, baregwa gusambanya abagore ku gahato babanje kubakubita, hakiyongeraho n’ibyo kwiba abantu amatelefone ndetse no guta izamu.

Pte Ndayishimiye Patrick yireguye avuga ko uwamureze ko yamusambanyije ku gahato ngo bari basanzwe baziranye, ndetse ko baryamanye mbere yaho mu kwezi kwa mbere kwa 2020.

Avuga ko kuba uwo mugore amushinja kumufata ku ngufu muri Werurwe 2020 ari ibinyoma yahimbye agamije kumwihimuraho, kuko ngo Pte Ndayishimiye yari yaramwanze ashingiye ku myitwarire mibi yamubonyeho.

Pte Ndayishimiye yongeraho ko iyo aza gusambanya ku gahato uwamureze, ngo atari kubura gutabaza abantu, kandi ko imyenda bivugwa ko Pte Ndayishimiye yaje yambaye itandukanye n’iyo abasirikare bambara boherejwe gucunga umutekano mu baturage.

Pte Ndayishimiye akomeza yiregura avuga ko uwamureze yavuze ko yasambanyijwe na Ndayishimiye Patrick ufite inyinya, w’igikara kandi mugufi biringaniye, nyamara Urukiko rukaba rwasanze uregwa nta nyinya afite kandi atari igikara.

Mugenzi we Pte Nishimwe Fidèle na we uregwa gukoresha umuntu imibonano mpuzabitsina ku gahato, avuga ko uwo muntu atamuzi, kandi ku itariki bivugwa ko yakoze icyaha ngo ntiyari yagiye mu kazi, yewe ngo nta n’imibonano mpuzabitsina yakoze.

Ubushinjacyaha buvuga ko iki cyaha cyo gusambanya ku gahato gishinjwa Pte Nishimwe Fidèle, ari Pte Ndayishimiye Patrick wakimushinje mu nyandikomvugo y’ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha.

Aba basirikare banahakanye icyaha cyo guta izamu, aho Pte Ndayishimiye Patrick avuga ko inshuro nyinshi yabaga ari kumwe n’uyoboye itsinda yoherejwemo, kandi ko ntaho ubuyobozi bwe bwagaragaje ko yataye akazi yahawe.

Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa Pte Ndayishimiye Patrick avuga ko aregwa n’uwitwa Shema, ngo ntacyo yakoze ahubwo uwo Shema yakubiswe n’abandi bantu.

Shema avuga ko yakubiswe na Pte Ndayishimiye Patrick ku itariki ya 24 Werurwe 2020, mu gihe umutangabuhamya we avuga ko yakubiswe tariki ya 12 Werurwe 2020.

Pte Ndayishimiye avuga ko igihe kivugwa ko yakubise Shema atari yagiye mu kazi, ndetse ko muri raporo y’umutekano ikorwa buri munsi, nta na hamwe higeze havugwa ko hari abasirikare bamereye nabi abaturage.

Ubushinjacyaha buvuga ko abatanze ikirego bavuga ko Pte Ndayishimiye Patrick yabakubitaga buri gihe uko aje ku kazi mu mudugudu wa Kangondo II muri Nyarutarama.

Yiregura ku cyaha cy’ubujura, Pte Ndayishimiye Patrick avuga ko abamurega ntabo azi kandi ibyo ntabyabaye, mu gihe ubushinjacyaha bwo buvuga ko yabyemeye mu gihe hakorwaga inyandikomvugo.

Umwunganizi mu mategeko w’aba basirikare, Me Moses Sebudandi yabwiye urukiko ko ubushinjacyaha nta bimenyetso bihagije bufite byashingirwaho hanzurwa ko abaregwa bakomeza gufungwa by’agateganyo, kuko ngo ibyo buvuga byose bishingiye ku magambo adafite ibindi biyashyigikira.

Isomwa ry’urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’aba basirikare riteganyijwe ku wa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2020, isaa tanu z’amanywa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka