Abasirikare bakuru 13 ba Zambia batangiye urugendoshuri mu Rwanda

Itsinda ry’Abasirikare bakuru 13 n’ababaherekeje bose bo mu gisirikare cya Zambia (ZDF) baje mu Rwanda mu rugendo shuri ruzamara icyumweru.

Aba basirikare basanzwe biga mu Ishuri ry’Abasirikare bakuru rya Zambia (Zambia Defence Services, Command and Staff College), bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ku cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’ u Rwanda ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Colonel Edmond Mbilika ukuriye iri tsinda yatangaje ko bazasura ibigo bya Leta bitandukanye mu Rwanda bagamije kongera ubumenyi ku bijyanye n’uko urwego rwa gisirikare rwakwagura uruhare rwarwo mu mutekano mu nzego zose z’imibereho.

Iri tsinda ry’abasirikare ryanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Ingoro y’Amateka yo guhagarika Jenoside ndetse n’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama riri mu Karere ka Musanze.

Basuye kandi Icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda basangizwa urugendo rwo kwiyubaka rw’Ingabo z’ u Rwanda nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu mu mwaka wa 1994.

Iri tsinda kandi rizanasura ibigo nka Zigama CSS, Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (Military Medical Insurance), Horizon Ltd ndetse n’Ibitaro bya Gisirikare mbere y’uko basoza uru rugendoshuri, nk’uko iyi nkuru Kigali Today ikesha igisirikari cy’u Rwanda (RDF) ibivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka