Abasirikare babiri ba Afurika y’Epfo baguye ku rugamba bahanganyemo na M23

Ubuyobozi bw’Ingabo za Afurika y’Epfo (South African National Defence Force - SANDF) bwatangaje ko abasirikare babiri b’igihugu cya Afurika y’Epfo boherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro no kurwanya umutwe wa M23 bahitanywe n’igisasu barashweho, mu gihe abandi batatu bakomeretse bikomeye bakaba barimo kuvurirwa mu mujyi wa Goma.

Bamwe mu basirikare ba SADC baje guhangana na M23
Bamwe mu basirikare ba SADC baje guhangana na M23

Ubuyobozi bw’ingabo za Afurika y’Epfo bwatangaje ko tariki ya 14 Gashyantare 2024 ku isaha ya saa saba n’igice ingabo zoherejwe mu butumwa bwa SADC zarashweho igisasu gihitana abasirikare babiri bo mu gihugu cya Afurika y’Epfo naho abandi batatu barakomereka.

Mu byerekezo birenga bine birimo kuberamo imirwano muri Teritwari ya Masisi na Nyiragongo, ingabo zoherejwe na SADC zafashe ibirindiro zigomba kurwanyamo abarwanyi ba M23 bazengurutse umujyi wa Goma.

Muri Teritwari ya Nyiragongo mu gace ka Kibumba kari ku birometero 17 uvuye mu mujyi wa Goma, umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Leta ya Congo FARDC zifatanyije n’ingabo za SADC zavuye mu gihugu cya Tanzania.

Icyakora ingabo za FARDC kuri uru rugamba ziba ziherekejwe n’abarwanyi ba FDLR na Wazalendo, mu gihe ingabo za Tanzania zibafasha mu gihe bakeneye kurasa ibisasu binini.

Muri Sake, ingabo za Afurika y’Epfo zifatanyije n’ingabo za Leta ya Congo FARDC, FDLR na Wazalendo, bahanganye na M23 mu rwego rwo kuyikumira ko yakomeza gusatira umujyi wa Goma nyuma yo kwinjira mu mujyi wa Sake.

Mu Majyaruguru ya Masisi ahitwa Nyanzare, FARDC irafatanya n’ingabo zavuye mu gihugu cy’u Burundi, FDLR na Wazalendo kubuza abarwanyi ba M23 gukomeza gutera imbere yerekeza Kanyabayonga mu nzira igana muri Teritwari ya Lubero.

Ingabo zavuye mu gihugu cya Malawi zagiye ahitwa Minova mu rugabano rwa Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo kugira ngo bakumire abarwanyi ba M23 bageze ahitwa Shasha kuba bakomeza urugamba muri Kivu y’Amajyepfo.

Abasirikare ba Afurika y’Epfo bahitanywe na Bombe barashweho n’abarwanyi ba M23 bari mu misozi izengurutse umujyi wa Sake mu rugamba rwo kubuza M23 gufata uyu mujyi.

Igihugu cya Afurika y’Epfo cyatangaje ko kizohereza abasirikare 2900 mu mwaka wa 2024 mu gikorwa cyo kurwanya M23 ndetse bakazakoresha akayabo ka Miliyoni 106 z’amadolari ya Amerika mu gihe cy’umwaka umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka