Abashoferi 17 bafashwe bagerageza guha abapolisi ruswa mu minsi ine ishize

Polisi y’Igihugu iratangaza kuva kuwa 16 kugeza ku wa 18/02/2015 yataye muri yombi abashoferi 17 bagerageza gutanga ruswa ku bapolisi nyuma yo kubafatira mu makosa atandukanye bakoreye mu muhanda.

Abashoferi batandatu bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, batatu bafatirwa mu Karere ka Nyamagabe, abandi bagera ku munani bafatirwa mu Turere twa Rubavu, Gatsibo, Huye, Rwamagana na Bugesera.

Aba bashoferi bose bashakaga guha abapolisi ruswa y’amafaranga ari hagati y’ibihumbi bibiri n’ibihumbi bitanu.

Louis Kayisire ni umwe mu bafatiwe mu Murenge wa Ntarama, Akarere ka Bugesera aha ruswa umupolisi ibihumbi 10 by’amarundi angana n’ibihumbi bitanu by’amanyarwanda kugira ngo abashe kwinjiza magendu y’ibikoresho by’amashanyarazi mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CSP Céléstin Twahirwa aburira abashaka guca inzira za bugufi bakwepa amategeko ko bazabona ishyano.

Agira ati “Polisi ntizahwema kuburira no guta muri yombi abanyura inzira za bugufi bakwepa amategeko. Ni ikintu kibi gutanga ruswa ku mupolisi kuko bigushyira mu mazi abira utari kujyamo”.

Ingingo ya 641 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda giteganya igihano cy’igifungo kuva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi n’amande yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku 10 by’agaciro k’ibyo yashakaga gutanga.

Imibare itangwa na Polisi y’Igihugu igaragaraza ko abantu 150 batawe muri yombi kuva mu kwezi kwa 10 umwaka wa 2014 bagerageza gutanga ruswa.

Inkuru dukesha urubuga rwa Polisi y’Igihugu

Ibitekerezo   ( 2 )

Turabakunda

habineza samuel yanditse ku itariki ya: 21-02-2015  →  Musubize

Police nikanze ingamba like ruswa isubiza inyu iterambere ry’abaturage.

hari yanditse ku itariki ya: 20-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka