Abasengeraga ku kiyaga cya Burera bahawe gasopo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera burahamagarira abajyaga gusengera ku kiyaga cya Burera kubihagarika kuko hari abagiye kuhasengera bakagwa mu kiyaga bamwe bakahasiga ubuzima.

Abaturage bajyaga bajya gusengera kuri iki kiyaga cya Burera bahamagariwe kubireka nyuma yuko bamwe bagiyeyo bakagwa mu kiyaga bamwe bakahasiga ubuzima
Abaturage bajyaga bajya gusengera kuri iki kiyaga cya Burera bahamagariwe kubireka nyuma yuko bamwe bagiyeyo bakagwa mu kiyaga bamwe bakahasiga ubuzima

Ku mugoroba wo ku itariki ya 09 Mutarama 2017, abaturage bane barimo abakobwa batatu n’umugore umwe, bagiye gusengera ku kiyaga cya Burera ahasanzwe hasengera abiyita “Abanyabutayu”.

Aho ku kiyaga, iyo bahageze bahagarara ku ibuye iri mu mazi ubundi bagasenga. Kuri uwo munsi ubwo abo baturage bahageraga bahagaze kuri iryo buye, barasenga, ariko nyuma basoje barinyereyo bahita bagwa mu mazi.

Kubera ko ikiyaga cya Burera ari kirekire mu bujyakuzimu, babuze uko bavamo, abaturage baza gutabara bakuramo umukobwa umwe akiri muzima, abandi batatu ntibahita baboneka.

Nyuma yaho inzego zishinzwe kubungabunga umutekano zifatanyije n’abaturage bakomeje gushakisha imirambo yabo ariko hagenda haboneka umwe umwe kuburyo uwa nyuma wabonetse mu gitondo cyo ku wa kane tariki ya 12 Mutarama 2017.

Ibuye ngo riri muri ayo mazi niryo bahagararaho bari gusenga
Ibuye ngo riri muri ayo mazi niryo bahagararaho bari gusenga

Nyuma yuko ibyo bibaye, ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwahise bufata umwanzuro ko ntawe uzongera kujya gusengera ku kiyaga cya Burera mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Habyarimana Jean Baptiste avuga ko bagiye kuganira n’idini abajya kuhasengera bakomokamo.

Agira Ati “Mu mubonano duteganya kugirana n’ubuyobozi bw’idini muri rusange, harimo kuba hariya hantu ubwabyo bigaragara ko hateje impanuka, haganisha kumwanzuro ko batakwongera no kuhasengera.

Kuko kujya gusengera mu mazi ubwabyo iryo buye riri mu mazi, haba hanyerera nkahariho isabune, ubwo rero ntabwo twatuma bongera kuhasengera, mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abantu bacu."

Abaturage bafatanyije n'inzego z'umutekano bashakishije imirambo y'abarohamye mu kiyaga cya Burera
Abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano bashakishije imirambo y’abarohamye mu kiyaga cya Burera

Abatuye mu Karere ka Burera basanga bidakwiye ko abantu bakomeza kujya basengera ahantu hashyira ubuzima bwabo; nkuko Nzabonimpa Andrew, umwe muri bo abisobanura.

Agira ati “Ibi bintu ntabwo bikwiye ahubwo abahagarariye amatorero bagakwiye gutanga n’itangazo ko nta muntu wemerewe mu buvumo cyangwa naho ngaho ntabwo byemewe rwose kuko urabona duhombye abantu bagera muri batatu.

Babuze abakirisitu babo rwose kujya baza gusengera hano mu butayu.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

IMANA ibakire mubayo gusa abantu tugomba kumenya aho dusengera

habumuremyi yanditse ku itariki ya: 2-03-2017  →  Musubize

ayiweee!! ndababaye gusa. imana ibakire natwe tuzabasangauyo hahirwa abapfa bapfira mumwami
ariko nanone mugire ubwenge bwaho musengera

eriza yanditse ku itariki ya: 10-02-2017  →  Musubize

ayiweee!! ndababaye gusa. imana ibakire natwe tuzabasangauyo hahirwa abapfa bapfira mumwami
ariko nanone mugire ubwenge bwaho musengera

eriza yanditse ku itariki ya: 10-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka