‘Abasare’ batwara abanyoye inzoga ni bantu ki? Bakora bate?

Abashoferi bazwi ku izina ry’Abasare biyemeje gufasha abantu banyoye inzoga barabahamagarira kudatinya gufata icyo kunywa cyane cyane muri iyi minsi mikuru kuko biteguye kubageza mu ngo zabo amahoro.

Abo bashoferi bibumbiye hamwe bagamije gufasha abanyoye kubasubiza mu ngo zabo.

Aba bashoferi bihaye izina Abasare, ubundi rikomoka ku bantu bafasha abantu kwambuka amazi magari cyangwa bakambutsa abantu mu gihe cy’imyuzure.

Abasare ni abashoferi ubu bakora amasaha 24 kuri 24 mu minsi 7. Batwara abantu banyoye inzoga bakabageza iwabo mu ngo, batavuganye igiciro ahubwo bitewe n’uburebure bw’urugendo.

Kugira ngo ubabone, ushobora kubahamagara cyangwa ugakoresha ubutumwa bugufi kuri telefone zabo bagendana kugira ngo bamenye icyerekezo, kugira ngo banagushyire ku rutonde rw’abo baza gutwara mbere y’uko utangira gufata icyo kunywa.

Olivier Guruna umwe muri abo bashoferi ukorera i Remera mu Mujyi wa Kigali yabwiye KT Press ko abanywa inzoga badakwiye guhangayika mu minsi mikuru kuko biteguye kubafasha.

Ati “Turiteguye, abantu bifuza kunywa inzoga ntibakwiye kugira impungenge. Dufite imodoka zacu ku batifuza ko tubatwara mu zabo ariko nanone dushobora guparika izacu tukabatwara mu zabo tukabageza mu ngo zabo amahoro.”

Akomeza agira ati “Twiteguye gukora, aho ari ho hose, igice icyo ari cyo cyose kandi isaha iyo ari yo yose. Abakiriya ni ukuduhamagara gusa kuri telefone bakatubwira aho barimo kuryohereza n’aho bagana. Turi abashoferi babifitiye ibyangombwa kandi dufite ku mutima gukora aka kazi neza.”

Guruna avuga ko kugira ngo babone abakiriya, Abasare bajya ku tubari n’ahandi hose abantu banywera, bakegera abantu mu kinyabupfura bakababwira ko bashobora kubafasha.

Ati “Dushobora kubwira umuntu, tuti “Ushobora kugira ikibazo turamutse tukugejeje mu rugo nijoro? Iyo bemeye, tunoza amasezerano ariko iyo banze, dukomereza ahandi kandi tubikora mu kinyabupfura kugira ngo tutagira uwo tubangamira.”

Guruna avuga ko ako kazi bagakorera hagati y’amafaranga ibihumbi 5 na 7.

Iyi gahunda yo gufasha abasinzi gusubira mu ngo zabo amahoro ije ikurikira ubukangurambaga bwiswe ‘Gerayo Amahoro’ bugamije gukangurira abantu kwirinda gutwara ibinyabiziga basinze, bwatangijwe na Polisi y’igihugu muri Kamena 2019.

Imibare itangwa na Polisi igaragaza ko buri kwezi mbere y’ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro habaga impanuka zo mu muhanda 73 ariko ubu hagabanutseho 30.

Polisi y’igihugu ivuga ko mu mukwabu yakoze mu mujyi wa Kigali mu kwezi kwa cyenda, iminsi 2 isoza icyumweru, yafashe abantu basaga 120 batwaye ibinyabiziga basinze.

Mu ntangiriro z’Ukuboza umwaka ushize, Polisi y’igihugu kandi yatangije ubukangurambaga bugamije gushishikariza abashoferi gutwara ibinyabiziga bambaye imikandara kugira ngo hirindwe impanuka mu minsi mikuru isoza umwaka.

Imibare itangwa na Polisi y’igihugu igaragaza ko kuva muri Mutarama umwaka wa 2018, habaye impanuka zo mu muhanda 180 abantu 400 zibagiraho ingaruka, 61% muri zo zikaba zarakomotse ku businzi.

Umushoferi ukorera ku Gishushu witwa Theophile Ntungwanimana avuga ko bigoye kuba umuntu yasinze agatwara neza.

Ati “Biragoye gutwara ikinyabiziga wasinze, hari igihe dutwara umuntu atabasha kukwereka iwe, bamwe basinzira mbere y’uko bagera aho bataha bikagusaba gufata telefone ye ukarebamo abantu wahamagara ngo bakurangire aho umugeza.”

Yego dukora aka kazi ariko n’abakiriya bacu bakwiye kunywa mu rugero ku buryo twabasha kumvikana ibiciro, kwibuka aho bataha no kuba bakwishyura tubagejeje mu ngo zabo.”

Umushoferi witwa Paul Havugimana we avuga ko gutwara wanyoye ari amahitamo kandi ko impanuka cyangwa impfu zitunguranye ziterwa no guhitamo nabi.

Agira ati “Dukora nijoro, ikibazo ni uko hari abakiriya banga kutwishyura tubagejeje iwabo, Polisi iba ikwiye kuba hafi ikadufasha tukishyurwa. Ku ruhande rwacu turiteguye, tuba turi hafi y’utubyiniro, utubari n’ahandi.”

Kuri ubu ariko Abasare ntibaragira ahantu hazwi bakorea. Gusa, inshuti ihamagara indi ikamurangira akazi.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima uvuga ko kunywa ibisindisha ubwabyo bikurura impanuka zo mu muhanda. Kunywa inzoga bituma umuntu adatwara neza ikinyabiziga kuko atabasha kureba neza no gutekereza neza bigatuma ahindura imyitwarire akaba yagendera ku muvuduko ukabije ntiyubahirize n’amategeko y’umuhanda harimo kwambara imikandara n’ingofero ku batwara moto.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ese ntibyaba byiza Police igiye ikoresha " huhamo " ahabaye accident gusa aho gutangiira imodoka zigendera neza igashyira abazitwaye kuri" huhamo " ??

Kazitunga yanditse ku itariki ya: 3-01-2020  →  Musubize

""Kumira icyaha kitaraba"" ubwo se nibakoresha huhamo accident yarangije kuba bazaba bacyemuye iki koko?

Pacis yanditse ku itariki ya: 4-01-2020  →  Musubize

Ikibazo si ukunywa INZOGA.Ikibazo ni ukurenza urugero.
Nkuko bible ibyerekana,Imana yemera ko ubishatse yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2,umurongo wa 3;Timotewo wa mbere 3,umurongo wa 8 na 1 Timote 5,umurongo wa 23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14,umurongo wa 26 na Yesaya 25,umurongo wa 6.Icyo Imana itubuza,ni ukurenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Nabyo byisomere muli Luka 21,umurongo wa 34.Muli Abefeso 5,umurongo wa 18,Imana itubuza gusinda.Muli 1 Yohana 4:1,Imana idusaba “gushishoza” aho gupfa kwemera ibyo abanyamadini batubwira byose.Ikibabaje nuko abanyamadini benshi cyane banywera inzoga mu ngo zabo,bihishe.This is Hypocrisy kandi imana yanga abantu bayiryarya kubera kwishakira imibereho.Nicyo yahoye Abafarisayo.

gatare yanditse ku itariki ya: 3-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka