Abarwanyi baturutse mu ngabo z’u Burundi bateye u Rwanda
Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda(MINADEF) iravuga ko mu ijoro ryakeye ahagana saa sita n’iminota 20, hari abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku Ngabo z’u Rwanda(RDF) mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango avuga ko Ingabo z’u Rwanda zikirimo gukurikirana abo barwanyi.
Itangazo MINADEF ishyize ku rubuga rwayo rwa Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Kamena 2020, rivuga ko abo barwanyi bishwemo abantu bane ndetse bakaba bataye ibikoresho byabo birimo intwaro n’amaradio abasirikare bavuganiraho.
Ku ruhande rw’u Rwanda, iryo tangazo rivuga ko abasirikare batatu ari bo bakomeretse ariko mu buryo bworoheje.
Iryo tangazo rigira riti "Abo barwanyi bateye baturuka i Burundi kandi bahunze basubirayo... Turizeza Abanyarwanda ko hazagira igikorwa ku babigizemo uruhare".
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda avuga ko abo barwanyi bari bafite umugambi wo kugirira nabi abaturage bo mu mudugudu w’icyigererezo wa Yanza urindiwe umutekano, ariko ukaba uri ku ntera ya kilometero imwe uvuye ku mupaka u Rwanda ruhuriraho n’u Burundi.
Iryo tangazo kandi rivuga ko abarwanyi bateye mu Rwanda bavuye mu ngabo z’u Burundi bahise basubirayo mu birindiro byazo biri ahitwa Gihisi muri Komine Bukinanyana iri mu ntara ya Cibitoke.
Ohereza igitekerezo
|
Mbere nambere ndashimira abanyarwanda ko barimaso icyindi ababantu ntasoni bafite kweri nomugihe cyakolona birababaje gusa president ufite akazikenshi gusa humura nturiwenyine m
Mbere nambere ndashimira abanyarwanda ko barimaso icyindi ababantu ntasoni bafite kweri nomugihe cyakolona birababaje gusa president ufite akazikenshi gusa humura nturiwenyine m
Turabashimira amakuru yihuse mutugezaho IMANA irye iguma kubashigikira natwe nituzahwema kubakurikira . IMANA iturindire abanyamakuru ba KIGALI TO DAY. Murakoze.