Abarwanyi bane ba ’FDLR’ baguye mu gitero bagabye (ivuguruye)

Amakuru mashya agera kuri Kigali Today aremeza ko abarwanyi bane ari bo baguye mu gitero cy’abantu bikekwa ko baturutse muri FDLR, bagabye mu Karere ka Rubavu mu ijoro rishyira kuwa Mbere tariki 10 Ukuboza 2018.

Mu masaha ya saa sita n’iminota 45 z’ijoro ryakeye ni bwo imirwano yatangiye mu mudugudu wa Cyamabuye mu kagari ka Rusura mu murenge wa Busasamana, ni umurenge uhana imbibi n’ ikibaya cya Congo.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt Col. Innocent Munyengango, yemereye Kigali Today ko iki gitero cyabaye, maze bamwe mu bateye bikekwa ko ari abo muri FDLR bakahasiga ubuzima.

Agize ati "Hapfuye bane mu bateye, banahasiga imbunda yo mu bwoko bwa kalashnikov".

Uyu ni umwe mubahasize ubuzima bivugwa ko yari ayoboye abandi. Icyangombwa cye kirerekana ko ari umunyekongo
Uyu ni umwe mubahasize ubuzima bivugwa ko yari ayoboye abandi. Icyangombwa cye kirerekana ko ari umunyekongo

Abaturage bavuganye na Kigali Today amasasu agitangira kuvuga, bavuze ko bakeka ko ari FDLR yateye iturutse mu kirunga cya Nyiragongo nkuko yigeze kubikora, bakavuga ari intambara yamaze igihe kigera ku isaha humvikanamo amasasu manini n’amatoya.

Umwe mu bahatuye yagize ati "Ni imirwano yatangiye saa sita z,ijoro zirenga, dukeka ko ari FDLR kuko n’igihe gishize aho hantu zagerageje kuhaterera zihagarikwa n’ingabo z’u Rwanda."

Uretse umuturage umwe bivugwa ko yakomeretse akajyanwa kwa muganga, abaturage bavuze ko bataramenya ibindi byangiritse. Cyakora ngo hari ibisasu byaguye mu yindi mudugudu y’akagari ka Rusura.

Kuva umwaka wa 2018 watangira iki gitero cyaba kibaye icya kabiri kiburijwemo, kuko FDLR iherutse gutera ikarasa inka z’abaturage.

Amakuru Kigali Today ifite kandi aremeza ko umuturage umwe ni we wamenyekanye ko yakomeretse nyuna y’isasu ryamufashe mu kaboko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Always Intambara ku isi.Umunyekongo-Brazzaville witwa Casimir Zao Zoba yigeze kuririmba ati:"semez l’amour et non la guerre".Bisobanura ngo "Mwimakaze urukundo mureke kurwana".Imana itubuza kurwana,ahubwo tugakundana.Tujye twibuka ko abanga kumvira imana,nayo izabima kuba muli paradizo.

karekezi yanditse ku itariki ya: 10-12-2018  →  Musubize

Rdc yapfa indi ntambara iraje. Urwitwazo rugiye kongera kuboneka. Twari tumaze kabiri dutuje

Kavatiri yanditse ku itariki ya: 10-12-2018  →  Musubize

ibi wasanga ari bya bisambo biba bije gushaka inka zo kurya bigatesha umutwe ingabo ziharinda.

Muhirwa yanditse ku itariki ya: 10-12-2018  →  Musubize

FDLR???? wapi kabisa! ubwo se abaturage bamenye bate ko ari FDLR kandi wumva bateye mu gicuku?

dynamo yanditse ku itariki ya: 10-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka