Abari batorotse aho bavurirwa COVID-19 uko ari bane bose bafashwe

Uwitwa Ndagijimana Dominique ukurikiranyweho icyaha cy’ubujura yafashwe ku manywa yo kuri uyu wa kane nyuma y’uko yari yatorokanye n’abandi batatu aho bari bacumbikiwe bavurwa COVID-19.

Polisi y’u Rwanda yabwiye Kigali Today ko uyu Ndagijimana ubusanzwe akomoka i Kabarondo muri Kayonza, ariko akaba afatiwe mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma aho yari acumbitse.

Uwari usigaye gufatwa ni Nsabimana Olivier w’imyaka 30 y’amavuko wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabarondo mu Kagari ka Rusera uregwa ubujura akaba yari ategereje kuburana.

Icyakora nyuma y’akanya gato bimenyekanye ko Ndagijimana afashwe, andi makuru yageze kuri Kigali Today avuga ko na Nsabimana Olivier afatiwe i Rwamagana mu Mujyi.

Nsabimana na Ndagijimana bafashwe bakurikira abandi babiri bafashwe mu masaha ya mbere ya saa sita z’amanywa kuri uyu wa Kane tariki 09 Nyakanga 2020.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana yavuze ko abo bantu bane baraye batorotse nijoro ahagana saa moya n’igice baciye ibyuma by’amadirishya (Grillage) aho bari bari.

Batatu muri bo bari bakurikiranyweho ibyaha by’ubujura, undi umwe akurikiranyweho gutera ubwoba akoresheje amagambo.

Aba ni bamwe mu baherutse kugaragara muri kasho i Ngoma banduye, bakaba barabakuyeyo babajyana mu kigo cy’ishuri cya ASPEK i Ngoma mu Burasirazuba mu Murenge wa Kibungo, bakaba ari ho bavurirwaga.

Babiri bafashwe mbere harimo uwitwa Mubyarirehe bakunze kwita Nyamayarwo w’imyaka 52 y’amavuko wafatiwe iwabo mu rugo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma uregwa icyaha cy’ibikangisho by’amagambo.

Undi yitwa Banguwiha Jean Paul w’imyaka 21 wafashwe saa tatu n’igice za mugitondo na we ubwo yari mu rugo iwe mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma.

Kubafata ngo byaturutse ku myirondoro yabo yatanzwe hirya no hino, dore ko bari basanzwe bafite ibyaha bakurikiranyweho ariko hakiyongeraho no kuba bari barabasanzemo icyorezo cya COVID-19, hakaba rero hari impungenge z’uko bashoboraga gukwirakwiza ubwo bwandu.

Abandi babiri bari bakirimo gushakishwa (ariko na bo bakaba bafashwe) ni Nsabimana Olivier w’imyaka 30 y’amavuko wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabarondo mu Kagari ka Rusera uregwa ubujura akaba yari ategereje kuburana.

Undi washakishwaga ni Ndagijimana Dominique ukomoka mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza na we ushinjwa ubujura.

Ku mpungenge z’uko abatorotse bashobora kwanduza abaturage basanze hanze, CIP Twizeyimana yavuze ko inzego z’ubuzima n’iz’umutekano zikomeza gukurikirana kugira ngo abahuye na bo bapimwe, ariko hari n’ubutumwa yari yahaye abaturage.

CIP Twizeyimana ati “Abaturage twababwiye ko nta gikuba cyacitse, ariko na bo bafashe inzego z’umutekano aho bababonye batange amakuru bafatwe bagarurwe aho bari bari batarateza ibibazo, kandi abaturage birinde kuvuga ngo ni mwene wacu cyangwa se ni inshuti yanjye ngo babahishe kuko baba barimo kwishyira mu kaga.”

Polisi ishimira abaturage bagize uruhare mu kugaragaza aba bose bashakishwaga, dore ko imyirondoro yabo yari yashyizwe ahagaragara.

Polisi kandi iravuga ko abandi bantu basanze ahafatiwe abo bantu bari batorotse bose bajyanywe mu kato.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka