Abarenga ibihumbi 7 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 1 Mutarama 2022 ahagana saa saba, abantu 102 bafatiwe mu kabari kazwi ku izina rya Bauhaus gaherereye mu Karere ka Nyarugenge Umurenge wa Nyamirambo. Aba bantu bose bafashwe barimo kunywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Muri rusange mu masaha 24 mu gihugu hose hafashwe abantu barenga gato ibihumbi Birindwi barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, abarenga 500 bafitiwe mu tubari.

Abafatiwe mu kabari ka Bauhaus uko ari 102 baremera amakosa bakoze ndetse bayasabira imbabazi. Kalisa Erneste ni umukinnyi uzwi cyane muri sinema Nyarwanda, hari aho yitwa Samusure, Makuta n’ayandi. Ubwo berekwaga itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu Gatandatu tariki ya Mbere Mutarama muri sitade ya Kigali i Nyamirambo yavuze ko asaba imbabazi abaturarwanda kuba yarenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 kandi azi neza abantu kimaze guhitana n’abo cyarembeje.

Yagize ati Twagiye ahantu kwifata neza bisanzwe imvura irahadusanga tugumamo tunywa inzoga kugeza ubwo Polisi ihadufatiye. Ubunani bwansanze mu kabari none mburangirije muri sitade, byangwiririye ni nayo mpamvu nsaba abaturarwanda imbabazi kandi mbagira inama yo kurushaho gukurikiriza amabwiriza kuko icyorezo cya COVID-19 kirahari kandi kirica.”

Uwizeye Shadia ashinzwe gucunga akabari ka Bauhaus, yemeye amakosa bakoze yo gufungirana abantu mu kabazri kandi babizi neza ko saa mbiri utubari tugomba kuba dufunze.

Yagize ati “Twakoze amakosa yo gufungirana abantu mu kabari twarengeje amasaha, twabitewe no kwishimira ubunani. Twasabye ubuyobozi imbabazi, niturangiza ibihano tuzahabwa ntabwo tuzasubira muri aya makosa kandi turakangurira n’abandi kubahiriza amabwiriza mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.”

Uwera Claudine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo yavuze ko ku mugoroba wa tariki ya 31 Ukuboza hakozwe ubugenzuzi kugira harebwe ko utubari twubahirije amasaha yo gufunga ariko baje kugera ku kabari ka Bauhaus basanga karafunze n’ingufuri nyamara imbere harimo abantu.

Yagize ati “Twageze kuri aka kabari dusanga hariho ingufuri ifungiye inyuma ndetse n’amatara ajimije, nahamagaye nyiri akabari turivuganira avuga ko ari iwe mu rugo. Bigeze ku isaha ya saa sita n’igice muri ka kabari hatangiye kumvikana urusaku nibwo twamenye ko harimo abantu.”

Uwera akomeze agaragaza ko usibye kuba nyiri akabari yarengeje amasaha yagenwe yanakoze andi makosa atandukanye.

Ati “Bakoze amakosa menshi, mu byangombwa duha ba nyiri utubari tubabwira ko batagomba kurenza abantu 50, kandi saa mbari bakaba bafunze akabari. Twanabahaye ibwiriza y’uko bagomba kujya bandika abantu baje muri ako kabari ariko twasanze batigeze bandika bariya bantu. Tugiye kubahana dukurikije amabwiriza y’inama njyanama y’Umujyi wa Kigali.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yavuze ko n’ubwo bariya bantu ndetse n’abandi hirya no hino mu gihugu bafashwe, Polisi yari yababuriye mbere. Yavuze ko bagiye bafatwa biturutse ku mikoranire n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Yagize ati “Aba bantu bafatiwe mu kabari barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 nyamara twari twabivuze mbere mu kiganiro ko hari abantu bari buhitemo nabi bakarenga ku mabwiriza Polisi ikabafata bagahanwa. Si aba gusa kuko mu gihugu hose hari abantu barenga 500 bafatiwe mu tubari barenze ku masha yo kuba bari mu tubari.”

CP Kabera yanatanze ishusho y’amasaha 24 y’uko abantu bagiye barenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 aho abarenga ibihumbi Birindwi mu gihugu hose bafatiwe mu makosa atandukanye ijyanye no kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abaturarwanda ko imyifatire ya bamwe muri bo ariyo irimo gutiza umurindi ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Yabasabye guhindura imyifatire bakubahiriza amabwiriza mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo. Yanavuze ko muri rusange umutekano w’abantu n’ibintu wari wifashe neza muri iyi minsi mikuru isoza umwaka usibye impanuka enye zabaye mu masaha 24, ebyiri zari zikomeye izindi ebyiri zari injyana muntu.

Aba bantu uko ari 102 bamaze gufatwa barajwe muri sitade ya Kigali i Nyamirambo, bapimwa icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo nyuma bacibwa amande hakurikijwe ibiteganywa n’amabwiriza y’inama njyanama y’Umujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka