Abarembetsi bashatse kurwanya inzego z’umutekano babiri bahasiga ubuzima abandi baratoroka

Agatsiko k’abatunda ibiyobyabwenge mu Karere ka Burera bazwi ku izina ry’ ‘Abarembetsi’, bashatse kurwanya Polisi ubwo yari ibahagaritse, babiri muri bo bararaswa bahasiga ubuzima.

Mu biyobyebwenge abarembetsi bajya kuvana muri Uganda harimo kanyanga
Mu biyobyebwenge abarembetsi bajya kuvana muri Uganda harimo kanyanga

Byabaye ahagana saa moya z’umugoroba wo ku wa 04 Nzeri 2020 mu Murenge wa Bungwe mu Karere ka Burera, ubwo abo barembetsi binjiye mu Rwanda rwihishwa bavuye muri Uganda bikoreye ibiyobyabwenge nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bungwe Zimurinda Tharcisse.

Yagize ati “Byari mu ma saa kumi n’ebyiri na 45 z’umugoroba, ubwo Polisi yagenzuraga umupaka nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage ko hari igikundi cy’abarembetsi bagiye muri Uganda bagiye kwinjira mu Rwanda muri uwo mugoroba”.

Arongera ati “Muri ayo masaha abaturage bavuze igikundi cy’abarembetsi koko cyinjiye, aho bari bitwaje ibisongo, bafite imihoro n’intwaro gakondo. Cyari ikirongo kinini, babahagaritse banga guhagarara ahubwo batangira kurwanya inzego z’umutekano na zo ziritabara zirarasa hapfa abarembetsi babiri abandi bariruka bakwira imishwaro basubira muri Uganda”.

Uwo muyobozi yavuze ko abo barembetsi bafatanywe ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’urumogi.

Ati “Hafashwe ibifuka bya kanyanga bigera kuri 51, twabibaze dusanga bingana na litiro 1,000, harimo n’agafuka kamwe k’ibiro bitanu by’urumogi”.

Gitifu Zimurinda avuga ko ako gace kegereye umupaka kagizwe n’Imirenge ya Bungwe, Kivuye na Rubaya kugarijwe n’abarembetsi bambuka umupaka bajya gutunda ibiyobyabwenge mu gihugu cy’abaturanyi.

Ku mpungenge zo kuba abo bambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko bashobora kuba bakwirakwiza icyorezo cya COVID-19, Gitifu Zimurinda agira ati “Abo iyo tubafashe bajyanwa mu kato bagapimwa, basanga nta cyorezo banduye bagatangira gukurikiranwa n’ubutabera”.

Uretse abo barashwe, ntiharamenyekana umubare w’abatorotse, gusa Gitifu Zimurinda avuga ko ubwo binjiraga mu Rwanda byagaragaye ko bari bakoze umurongo muremure.

Gitifu Zimurinda arasaba abaturage gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano baharanira gutanga amakuru mu rwego rwo kurwanya utwo dutsiko twiyise abarembetsi.

Ati “Ubu turi gutegura inama yo kugira ngo tubwire abaturage ko bagira ijisho rirwanya abo bagizi ba nabi batubwira amakuru hakiri kare, mu rwego rwo kubakumira batarajyayo kugira ngo dukomeze kurwanya izo mfu za hato na hato”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka