Abaregwa gushukisha urubyiruko amadolari 197 bangiwe kuburana bari hanze

Kuri uyu wa kane, urukiko rwategetse ko abagabo bane barimo abanya – Kenya bane n’umunyarwanda umwe baregwa ubushukanyi no gukoresha inama itemewe bakomeza gufungwa kuko impamvu batanze basaba gufungurwa bakaburana bari hanze zitabashije kunyura urukiko.

Ubwo urubyiruko rwahuriraga kuri Convention Center ari rwinshi ruje kuyora amadolari
Ubwo urubyiruko rwahuriraga kuri Convention Center ari rwinshi ruje kuyora amadolari

Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama rwateye utwatsi impamvu yari yatanzwe n’uwunganira abaregwa ubwo bari imbere y’urukiko tariki 20 Kanama 2019, avuga ko abakiriya be bafunze ku buryo bunyuranyije n’amategeko, ruvuga ko bakomeza bagafungwa kuko nta mpamvu zumvikana zatuma barekurwa.

Hari tariki 25 Kamena 2019, abantu barenga 3,500 biganjemo urubyiruko bahuriye muri Convention Center, bavuga ko baje mu mahugurwa yari yiswe “wealth and fitness summit”.

Uru rubyiruko ngo rwari rwijejwe kwishyurwa insimburamubyizi ingana n’amadolari y’Amerika 197 angana n’amafaranga y’u Rwanda hafi ibihumbi 180 kuri buri wese.

Aho ubutekamutwe bwaziyemo nk’uko bamwe mu bayitabiriye babitangarije Kigali Today, ni uko basabwaga amafaranga 4,500 yo kwiyandikisha ngo wemerewe kwitabira, nyamara basanga aya mahugurwa nta n’ahari ndetse n’amafaranga yo kwiyandikisha ntibayasubizwa.

Abayobozi babwiye uru rubyiruko ko rukwiye kwitondera abazana amahugurwa nk’aya aba atazwi n’ubuyobozi.
Minisitiri Rosemary Mbabazi ufite urubyiruko mu nshingano yabwiye uru rubyiruko ko aba bantu bagiye gukurikiranwa.

Aba baregwa bagejejwe imbere y’urukiko tariki 09 Nyakanga 2019, baregwa ibyaha birimo gukoresha inama itemewe no kwiha iby’abandi bakoresheje ubushukanyi.

Biteganyijwe ko aba bagabo bazabura mu mizi tariki 03 Nzeri 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka