Abaragira mu kigo cya gisirikare cya Gabiro bahagurukiwe

Bamwe mu borozi bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko abakiragira mu kigo cya gisirikare cya Gabiro bakwiye guhanwa nk’abanzi b’igihugu.

bamwe mu borozi bo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza
bamwe mu borozi bo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza

Twahirwa Peter umworozi mu Murenge wa Karangazi avuga ko kuba hari abantu bakiragira inka mu kigo cya gisirikare cya Gabiro kandi barihanangirijwe incuro nyinshi ari agasuzuguro.

Yemeza ko impamvu benshi badacikamo ari uko ubuyobozi bujenjeka mu kubahana kandi bigomeka ku gihugu.

Ati "Leta irabajenjekera cyane. Abigomeka ku byemezo by’igihugu ni abanzi bacyo bakwiye gufungwa nk’abanzi bacyo. Naho ibyo gufatira inka zabo gusa zigatezwa cyamunara, abana n’abagore ba nyirazo bibagiraho ingaruka kandi amakosa yo kuzishora mu kigo yarakozwe n’umugabo gusa.

Twahirwa yemeza ko nubwo hamaze gutezwa icyamunara inka nyinshi, zifatiwe mu kigo cya Gabiro,bamwe mu borozi banze gucikayo kandi rimwe na rimwe hari n’ababurirayo ubuzima kubera gukinisha ibisasu byapfubye.

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Mufulukye Fred, avuga ko aba binangiye kureka kuragira inka zabo mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro, byagaragaye ko ari bo banakwirakwiza indwara y’uburenge muri ako gace bigatera abaturage ibihombo.

Agira ati" Ibiciro by’amata byariyongereye abaturage bameze neza, Nyagatare honyine miliyoni 12 zisaga yinjira mu mifuka y’aborozi ku munsi avuye ku mata. Aba baragira mu kigo rero ntitwakwemera akato badushyiramo kubera uburenge bakwirakwiza."

Yemeza kandi ko barimo gushaka ibindi bihano birimo n’igifungo aba binangiye kureka kuragira mu kigo cya Gabiro bahabwa, ngo kuko basanze guteza Inka zabo icyamunara bidahagije.

Kuva Inama Njyanama z’uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza zakwemeza ko inka zifatiwe mu kigo cya gisirikare cya Gabiro zitezwa icyamunara, mu karere ka Nyagatare gusa 133 zimaze kugurishwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka