Abapolisi bo mu bihugu bine bari guhugurwa ku kurwanya ibyaha ndengamipaka

Abapolisi b’aba-officier bakuru baturutse mu Rwanda, Sudani y’Amajyepfo, Burundi na Somalia bari mu mahugurwa yo kubongerera ubumenyi bwo guhangana n’ibibazo bitandukanye bigaragara mu gihugu ndetse no mu rwego mpuzamahanga.

Atangiza ayo mahugurwa uyu munsi tariki 27/02/2012 muri National Police Academy i Musanze, Minisitiri w’umutekeno yavuze ko nta gushidikanya ko amahugurwa azagirira akamaro kanini abayitabiriye cyane ko ari ubwa mbere abayeho mu mateka y’igipolisi cy’u Rwanda.

Umuyobozi wa National Police Academy, Assistant Commissioner of Police Felix Namuhoranye, yavuze ko batumiye abo bapolisi kugira ngo bagire uburyo bumwe n’ubufatanye bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Yabisobaniye ko kurwanya ibyaha mu gihugu cyawe gusa ntubirwanye mu bindi bihugu ntacyo byaba bimaze kuko ibyo byaha bishobora kwambuka bikaza mu gihugu cyawe.

Aya mahugurwa azatuma abo bapolisi babona ubumenyi bukomeye mu kubaka igipolisi cyabo kuko bazungurana ubumenyi ku mikorere ya buri gipolisi; nk’uko umuyobozi wa National Police Academy yakomeje abisobanura.

Ayo mahugurwa yitwa Police Intermediate Command and Staff Course azamara amezi atatu. Yitabiriwe n’abapolisi bagera kuri 40, barimo abo mu Rwanda 20 .

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka