Abapolisi bakuru 93 barangije amahugurwa ku kuyobora sitasiyo za Polisi
Abapolisi bakuru 93 barangije amahugurwa ajyanye no kuyobora sitasiyo za Polisi. Abitabiriye amahugurwa bigishijwe uburyo bwo kwakira neza ababagana (customer care), kubika amadosiye neza, ubumenyi mu itumanaho n’ibindi.
Ayo mahugurwa yamaze ibyumweru bitandatu yashojwe tariki 29/02/2012 ku ishuri rya Polisi rya Gishali riri mu Karere ka Rwamagana.
Umuyobozi wungirije wa Polisi, Stanley Nsabimana, yagize ati: “Muri imfura, mugomba gukora cyane mugakoresha ubumenyi muhawe kugira ngo muzasigire umurage abandi bantu bazabakurikira.”
Umuyobozi wungirije wa Polisi yabijeje ko ubumenyi babonye buzabafasha gukurikirana andi masomo yo ku rwego rwo hejuru nibasohoza inshingano zabo ku buryo bushimishije.
Umupolisi wavuze mu izina ry’abarangije yijeje ubuyobozi ko ubumenyi bakuye muri ayo mahugurwa biteguye kubukoresha neza bagatanga umusaruro mwiza.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|