Abapolisi ba Zimbabwe basuye Polisi y’u Rwanda

Itsinda ry’Abapolisi batanu bayobowe n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba mu gihugu cya Zimbabwe, Commissioner Erasmus Makodza bari mu Rwanda mu rugendo shuri rw’iminsi ine. Kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Ukwakira 2019, aba bapolisi bo mu gihugu cya Zimbabwe basuye Polisi y’u Rwanda.

Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru bakiriwe n’umuyobozi w’ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo.

Aba bapolisi bo mu gihugu cya Zimbabwe beretswe amavu n’amavuko ya Polisi y’u Rwanda kuva yashingwa n’uburyo ikorana n’abaturage bya hafi muri gahunda zitandukanye hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha.

CP Munyambo yagaragarije aba bashyitsi uburyo kuva mu mwaka w’ibihumbi bibiri Polisi y’u Rwanda ikorana n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha.

Yagize ati: "Kuva mu 2000 Polisi y’u Rwanda yatangiye uburyo bwo gucunga umutekano bujyanye n’igihe tugezemo binyuze mu kubaka icyizere mu baturage n’ubufatanye buhamye hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha."

Yakomeje avuga ko kuva mu mwaka w’2010 Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo batangije ubukangurambaga ngarukamwaka bukorwa mu gihe kingana n’ukwezi aho Polisi y’u Rwanda igaragaza ibikorwa by’indashyikirwa yagejeje ku baturage muri uwo mwaka. Ni ubukangurambaga buzwi ku izina rya "Police Month".

CP Munyambo yavuze ko muri uko kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi hibandwa ku bukangurambaga mu gukumira ibyaha, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’iterambere muri rusange byose biganisha ku kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Komiseri Makodza waje ayoboye itsinda ry’Abapolisi ba Zimbabwe yavuze ko Leta ya Zimbabwe yifuje kuza kwigira ku gipolisi cy’u Rwanda nka kimwe mu gipolisi cyiza kuri uyu mugabane wa Afurika.

Yagize ati: “Iwacu twegereje umunsi wa Polisi, twaganiriye n’inzego zitandukanye iwacu ndetse dukora ubushakashatsi kugira ngo tugire ibyo twongera cyangwa twavugurura mu gipolisi cyacu. Twagombaga gushakira mu bihugu byitwara neza kurusha ibindi kuri uyu mugabane. Twaje gusanga Polisi y’u Rwanda yitwara neza mu nzego zitandukanye duhitamo kuza kwigira ku Rwanda mu bintu bitandukanye harimo n’imikorere ya Polisi."

Yakomeje avuga ko nyuma y’ibiganiro yagiranye na bagenzi be mu buyobozi bwa Polisi y’u Rwanda hari byinshi babigiyeho cyane cyane nk ’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe guhuza ibikorwa byayo n’abaturage, yavuze ko ari ikintu cyiza ko na bo bagomba gukorana bya hafi n’abaturage.

Yagize ati: "Polisi ntiyakora yonyine, gukorana n’abaturage byongera icyizere bigatuma ibikorwa bya buri munsi bigenda neza, natwe tugiye gushyira mu bikorwa ibi twigiye hano."

Biteganyijwe ko aba bashyitsi bazasura urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali, bazanasura Abapolisi mu turere, ibigo by’amashuri bya Polisi y’u Rwanda n’ahandi hantu hatandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka