Abapolisi 80 bari guhugurwa gukumira ibyaha no gukora iperereza

Kuri uyu wa kabiri tariki 02/04/2013, abapolisi 80 batangiye amahugurwa ku gukumira ibyaha no gukora iperereza azamara iminsi itanu, aya mahugurwa akaba ari kubera ku ishuri ry’ishami rya polisi rishinzwe iperereza (CID) riri ku cyicaro cya polisi ku Kacyiru.

Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi w’ishami rishinzwe iperereza, Supt. Eric Kayiranga yibukije abitabiriye aya mahugurwa ko amahugurwa nk’aya ariyo azabafasha kugenza no gukumira ibyaha by’ubwoko bwose hirya no hino mu gihugu, no guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa abana.

Supt. Kayiranga yagize ati: “mugira uruhare runini mu kubaka ubutabera buhamye mu gihugu. Mugomba kwita kuri aya mahugurwa kuko azabafasha mwese kugira ubumenyi n’ubushobozi bwo kunoza akazi kanyu ka buri munsi, no gukorana n’izindi nzego mu gukora amaperereza”.

Supt. Eric Kayiranga atangiza amahugurwa.
Supt. Eric Kayiranga atangiza amahugurwa.

Abapolisi 30 bazaba bahabwa ubumenyi mu kugera aho ibyaha byabereye, kuharinda, gufata amafoto, gushushanya, kwegeranya no kubika ibimenyetso, no gufata ibiranga umuntu (DNA) n’ibikumwe.

Abandi bapolisi 50 bo bazaba bahugurwa ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Bazibukiranya ku magambo akoreshwa, ubwoko bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ndetse n’ibihano byabyo, uko bafasha uwahuye n’ihohoterwa, ibitera ihohoterwa n’ingaruka zabyo, n’ibindi.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka