Abanyeshuri ba Ecole Française bijeje kurwanya ibiyobwabwenge

Abanyeshuri ba Ecole Francaise bijeje polisi y’igihugu ko bazafatanya mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nk’uko byashimangiwe n’umuyobozi w’iri shuri, Michel Bouscarel.

Mu kiganiro abo banyeshuri bagiranye na polisi tariki 17/02/2012, umuyobozi wa Ecole Française yashimiye polisi kuba yarahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko kuko ari imbogamizi ku hazaza heza h’igihugu.

Umuyobozi w’urwego rwa community policing yari yasuye Ecole Francaise kugira ngo asobanurire abanyeshuri bahiga ububi bw’ibiyobyabwenge.

Chief Superintendent Gatare Damas yabasobanuriye ko ibiyobyawenge bitagira ingaruka ku buzima bwabo gusa, ahubwo ko bidasiga n’ubuzima busanzwe bwa buri munsi.

Yabahaye urugero ko ibiyobyabwenge n’ibisindisha bituma umuntu atakaza ikizere mu muryango, kuva mu mashuri, kuba inkorabusa, gutwara inda zitateganijwe, kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’ibindi bituma urubyiruko rutakaza ikizere cy’ubuzima.

CSP Gatare yasabye aba banyeshuri kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko aribo mbaraga n’amizero by’igihugu cy’ejo hazaza. Yasobanuye ko Leta yashyize imbaraga mu kurwanya ibiyobyanwenge bituruka mu bihugu duhana imbibe ndetse inashyiraho amategeko abirwanya.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka