Abanyarwanda bibukijwe kwidagadura ariko batabangamirana mu minsi mikuru

Minisitiri wa siporo n’umuco (MINISPOC) Nyirasafari Esperance arasaba Abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko Abatuye mu Mujyi wa Kigali kwishimira iminsi mikuru ariko birinda guhungabanya umutekano no gusesagura.

Abidagadura mu minsi mikuru baba ari benshi
Abidagadura mu minsi mikuru baba ari benshi

Yabivugiye mu kiganiro MINISPOC, Polisi y’igihugu n’Umujyi wa Kigali bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ukuboza 2018.

Ni ikiganiro cyari kigamije kugaragaza uko umujyi wa Kigali witeguye mu rwego rwo gufasha abawutuyemo n’abawugendamo kuzizihiza iminsi mikuru neza.

Umujyi wa Kigali wagaragaje bimwe mu byakozwe hitegurwa kwizihiziza iminsi mikuru isoza umwaka wa 2018 n’itangira uwa 2019, birimo gukangurira abaturage n’abacuruzi kugira isuku aho batuye n’aho bakorera, gutaka inyubako, imihanda na za rond-points no gushishikariza abacuruza gutanga serivisi nziza.

Mu mujyi wa Kigali kandi nk’ibisanzwe mu mpera z’umwaka no mu ntangiriro haba hari ibitaramo binyuranye, byaba ibyo kwidagadura ndetse n’ibihimbaza Imana.

Minisitiri Nyirasafari yasabye Abanyarwanda kuzidagadura uko bashatse, ariko bakirinda guhungabanya umutekano cyangwa gusesagura kuko nyuma y’iminsi mikuru ubuzima bukomeza.

Yagize ati “Turifuza ko abanyarwanda bidagadura, ariko na none bakamenya ko mu kwishima bagomba kumenya ko hari ibyo batagomba gukora. Umutekano ni ngombwa kuko ntabwo ubundi tuwusaba polisi,turawusaba buri wese.

“Kirazira kurwana, kirazira kubangamira abandi, kandi no kwidagadura ntibivuga kubangamira abandi cyangwa gusesagura.”

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu Parfait Busabizwa, we avuga ko ku ruhande rw’Umujyi wa Kigali biteguye neza, kuko ubu bamaze kumenya ibitaramo byose bizabera mu mujyi muri iyi minsi mikuru kandi ko bakomeje no kwakira abandi babamenyesha aho bazakorera ibitaramo.

Uretse ibitaramo bifite aho byagenewe gukorerwa ariko, Busabizwa yasabye n’abafite amasengesho asoza umwaka kuzayakora ariko bidahungabanyije umudendezo w’abandi Banyarwanda.

Ati “Kuba twaravuye ku nsengero 1.800 tugasigarana insengero 900, birumvikana ko abafungiwe bazi impamvu. N’abasigaye twabasabye gushyiraho ibintu bituma amajwi adasohoka. Abazakora amasengesho ya nijoro rero bagomba kwirinda ko ayo masengesho yavamo kubuza abandi Amahoro.”

Umuvugizi wa polisi y’igihugu CP John Bosco Kabera, avuga ko Polisi yiteguye kuzakora inshingano zayo bikazagenda neza, kandi ko yiteguye no gucunga umutekano w’Abanyarwanda bose muri rusange.

Ati “Inshingano za Polisi ni uko ibyo bitaramo byose bigomba kuba mu mudendezo no mu mutuzo, polisi ikazakorana n’umujyi wa Kigali n’izindi nzego kugirango ibyo bitaramo bitangire neza binasozwe neza.”

Bimwe mu bikorwa biteganyijwe mu Mujyi wa Kigali tariki ya 31 Ukuboza ndetse n’iya 01 Muatarama harimo guturitsa ibishashi (fireworks), abaturage bagasabwa kutazakuka imitima igihe bizaba bituritswa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka