Abanyarwanda barasabwa kugira amakenga mu gukoresha ikoranabuhanga
Polisi y’igihugu irasaba abantu bakoresha ikoranabuhanga kwitonda kuko muri iki gihe hari ibyaha bikoresha ikoranabuhanga byibasiye isi bigenda kandi byatangiye kugera no mu Rwanda.
Nk’igihugu kirimo gutera imbere mu ikoranabuhanga, u Rwanda rukomeza kugenda rwibasirwa n’ibyaha bikoresha ikoranabuhanga nk’ubujura bw’amafaranga cyangwa iterabwoba.
Umuyobozi wa Polisi Mpuzamahanga mu Rwanda (Interpol), ICP Ismael Baguma, avuga ko abantu bakwiye kugira uburyo bw’itumanaho bizeye kandi bufite umutekano kuko hari ibirego byinshi by’ababuze amafaranga yabo polisi imaze kwakira.
Mu cyumweru gishize hari umucuruzi washatse kohereza amafaranga kuri konti yo mu Bushinwa, noneho abajura (hackers) binjira mu butumwa bwe bahindura amakonti bamuha nimero zitari zo bamutwara amafaranga; nk’uko umuyobozi wa Interpol yabitangaje.
ICP Ismael Baguma avuga ko hari impungenge ko mu Rwanda hashobora kuza bimwe mu byaha bindi bikomeza gukura cyane ku isi, birimo kugurisha ingingo z’umubiri no kugurisha abana.
Ibyo arabitangaza mu gihe mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 16/04/2012, hatangiye amahugurwa y’iminsi itatu, ahuje abapolisi 18 baturutse mu Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania n’u Burundi, bahugurwa ku byaha bikoresha ikoranabuhanga.

Charles Kisaka, uhagarariye Interpol ku rwego rw’akarere, yavuze ko ari ingenzi kongerera ubushobozi abapolisi bo mu karere kugira ngo babashe guhangana na bene ibyo byaha.
Biteganyijwe ko abahugurwa bazigishwa ku mibanire yo ku rwego rw’akarere n’urwego mpuzamahanga, iterabwoba n’uko rikoreshwa kuri internet ndetse no ku bindi byaha bikomeza kugenda bigaragara.
Iyi nama ibaye ku nshuro ya kabiri ku rwego rw’akarere, ije ikurikira iyabereye muri Uganda umwaka ushize.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mukomerezaho naho ubundi nimutaba maso muzasanga igihugu bene ngango bakiyogoje.murakoze