Abanyarwanda 2 bafungiwe mu Burundi
Gashirabake Theogene na mugenzi we Bazabazwa Dismasi bafatiwe mu ishyamba rya Barizo mu gihugu cy’u Burundi bacukura amabuye y’agaciro tariki 03/12/2012. Bafungiye muri komini Mabayi.
Ubwo umuhanuzi wa musitanteri ujejwe ibibazo by’ubutunzi n’iterambere muri komine Mabayi Ndahabonimana Nicodeme yageraga ku butaka bw’umurenge wa Bweyeye tariki 13/12/2012, aje gukangurira abatuye uwo murenge kubungabunga pariki ya Nyungwe yongeye kwibutsa abo muri uwo murenge ko barengera bakajya mu Burundi gucukurayo amabuye ari nabwo yavuze ko abo bagabo bombi bakiri mu maboko ya Polisi y’u Burundi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweyeye, Muhirwa Philipe, yatangaje ko bakomeje kuvugana n’abayobozi bo mu Burundi kugira ngo barebe ko abo bantu barekurwa.
Ubu ngo hari gushakishwa amafaranga babaciye ya amande kugira ngo babone kubafungura , aha ariko yavuze ko amafaranga amaze kuboneka hakaba ngo hasigaye kuvugana n’Abarundi kugira ngo babatange.
Musisitanteri wa komine Mabayi, Ndahabonimana Nicodeme, kandi yavuze ko hari Abanyarwanda bajya gukora uburaya mu Burundi asaba ko hakorwa ibishoboka kugira ngo basubire mu Rwanda kuko ngo bari mu bahungabanya umutekano mu Burundi.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|