Abanyamaguru basobanuriwe ibyo bagomba kwirinda byateza impanuka

Ku wa 23 Gicurasi 2019 ,mu Mujyi wa Kigali abapolisi bakoze ubukangurambaga kuri gahunda ya Gerayo Amahoro , babwira abanyamaguru uko bakoresha umuhanda neza kugira ngo bagere iyo bagiye amahoro.

Ubusanzwe bizwi ko nta munyamaguru ugira ikosa, gusa hari ibintu by’ingenzi umunyamaguru ukoresha umuhanda agomba kwitaho kugira ngo agere iyo ajya nta kimuhungabanyije.

Kugira ngo umunyamaguru abashe kugerayo amahoro, hari ibimenyetso byo mu muhanda agomba kubahiriza, nk’uko umupolisi wabahuguraga, ACP Murenzi Sebakondo yabibabwiraga.

Yagize ati “Icya mbere, hari inzira zabugenewe kugira ngo umunyamaguru yambukiremo, kandi nubwo haba harabugenewe, hari ibyo agomba kubahiriza kuko nko muri ‘feu rouge’ agomba kureba ko umutuku watse uhagarika imodoka akagenda nabwo atirukanka.”

Yakomeje avuga ko hari n’ahandi habugenewe hatari za ‘feux rouges’ ariko hafite ibimenyetso biyobora abanyamaguru aho yagize ati “Aho ngaho na ho, ni ho agomba kureba ati ‘ese nta modoka zambukiranya?’ Iyo zitambukiranya akaba yahageze, yatangiye kugenda, n’abanyabiziga na bo twarabigishije kandi no mu gitabo cy’amategeko y’umuhanda birimo. Iyo umunyamaguru yatangiye kugenda, ubwabo baribwiriza bagahagarara.”

Kwirinda ibyarangaza umunyamaguru ni kimwe mu byo ACP Murenzi Sebakondo yababuriye. Ati “Ikindi ni uko umunyamaguru akwiye kwirinda kwambuka ahabugenewe avugira kuri telefone cyangwa se yambaye twa tu ekuteri(écouteurs) twabo! Byamutera uburangare! Ni byinshi rero bakwiye kwirinda , kugira ngo badahura n’impanuka,kandi banyuze ahabugenewe.”

Harerimana Aphrodis, umwe mu banyamaguru bahabwaga ubwo bukangurambaga,yatanze icyifuzo ko hagenwa icyapa kibuza abanyamaguru gukora ayo makosa babwiwe.

Abamotari kimwe n'abatwara ibindi binyabiziga barasabwa kubahiriza uburenganzira bw'abanyamaguru
Abamotari kimwe n’abatwara ibindi binyabiziga barasabwa kubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru

Ati “Nyuma y’ibyo mutubwiye,ndatekereje nti ahari uwashyiraho utwapa twanditse mu magambo n’iyo yaba make ariko atuburira, ku buryo n’iyo yaba nta muntu uhari wo kutuyobora, umuntu yabisoma akamenya uko yitwara cyane muri feux rouges.”

Uwitwa Gatera Guido we yavuze ko hari amwe mu makosa abanyamaguru bakora bayatewe n’abatwaye ibinyabiziga, asaba ko na bo babibabuza. Yasabye abashoferi n’abanyamaguru kandi kubahiriza ikoreshwa ry’umwanya urimo imirongo wagenewe abanyamaguru ubafasha kwambukiranya umuhanda(zebra crossing).

Ibi abihera ku kuba bamwe mu banyamaguru n’abatwaye ibinyabiziga batubahiriza uburyo uwo mwanya ugomba gukoreshwa. Ngo hari aho usanga nk’abanyamaguru bahuriramo bagatangira guhoberana ntibihute ngo bave mu nzira, cyangwa se ugasanga utwaye ikinyabiziga ageramo ntahagarare mu gihe nyamara hari abanyamaguru barimo kwambuka.

Iki gikorwa cy’ ubukangurambaga cyatangiye mu kwezi kwa gatanu, kikaba kizamara ibyumweru mirongo itanu na bibiri(52),ari na byo bingana n’umwaka . Ni igikorwa cyo kumenyesha abakoresha umuhanda ibyo bagomba kwirinda kugira ngo impanuka zitabatwara ubuzima, cyangwa se ngo zibakomeretse.

Inkuru zijyanye na: Gerayo Amahoro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka