Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere twa Rusizi na Kirehe batawe muri yombi

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa 21 Ukuboza 2024 waatangaje ko rwafunze Mbyayingabo Athanase na Nsabimana Cyprien, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere twa Rusizi na Kirehe na Rutikanga Joseph, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo Rusange mu Karere ka Nyamasheke.

Aba bose bakurikiranyweho gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bafungiye kuri sitasiyo za RIB za Kicukiro, Remera na Ruharambuga, mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa kugira ngo zoherezwe mu Bushinjacyaha.

RIB ivuga ko bafashwe nyuma y’iperereza rimaze iminsi rikorwa ku mitangire y’amasoko mu Turere dutandukanye, kandi rirakomeje.

RIB yibukije abantu bafite gutanga amasoko mu nshingano zabo kujya bakurikiza amategeko, kuko kunyuranya na yo ari icyaha, kandi ko itazadohoka mu gukurikirana uwo ari we wese uzagaragaraho ibikorwa nk’ibyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mukome Uruskyo mukome n’Ingasire, kuki mugera i burasirazuba mugakora Hamwe, mukagira naho mutagera Kandi muhafitiye Amakuru? Urugero: iyo mubonye Amakuru yo muri Rubavu mu Murenge wa Rugerero mu Kagari ka Muhira, niyo muhageze ntimwegera Abaturage baribwa ibyo bahawe, Ahubwo muvugisha ba bandi babarya Ibyo bahawe, Erega Aho mu Kagari ka Muhira mu Mudugudu wa. Gatebe II. Abo ba Rusarurira mu Nduru, Bahashinze undi Umudugu
Utazwi wo gucecekeshya Abahatujwe, Nyamara Ni mudatabara Abaturage Muzehe Arabazi.

Twizere yanditse ku itariki ya: 22-12-2024  →  Musubize

Ariko kuki RIB Ikora neza Abantu bakayishima, yagera mu Karere ka Rubavu ikazimya i Toroshi, Nyamara iri kwirengagiza ibiri nu Murenge wa Rugerero mu Kagari ka Muhira, ahagiye havugwa amarorerwa n’Amanyanga, Akorwa na bamwe mu bakozi ba Karere n’Umurenge Hamwe na Thereza Nyina Wabo wa Gouverner
Lambert, kugera n’Aho bahimba Umudugu mu w’undi witwa Gatebe II, bagashinga umugore nawe witwa Tereza, Erega mu Midugudu(14837) iba (14838) mugihe bitazwi n’lgihugu, kubera Umushongi w’Amagi Umukuru w’Igihugu yari yahaye Abaturage batujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo bikarangira bibaye unutungo w’Abayobozi, na bantu ba5 mu batoranyijwe

Ngenzi yanditse ku itariki ya: 22-12-2024  →  Musubize

Ngenzi yanditse ku itariki ya: 21-12-2024  →  Musubize

Ariko kuki RIB Ikora neza Abantu bakayishima, yagera mu Karere ka Rubavu ikazimya i Toroshi, Nyamara iri kwirengagiza ibiri nu Murenge wa Rugerero mu Kagari ka Muhira, ahagiye havugwa amarorerwa n’Amanyanga, Akorwa na bamwe mu bakozi ba Karere n’Umurenge Hamwe na Thereza Nyina Wabo wa Gouverner Lambert, kugera n’Aho bahimba Umudugu mu w’undi witwa Gatebe II, bagashinga umugore nawe witwa Tereza, Erega mu Mudmgudu

Ngenzi yanditse ku itariki ya: 21-12-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka