Abantu umunani barashakishwa nyuma yo gufatirwa mu cyuho bateka kanyanga bagatoroka

Police hamwe n’inzego zishinzwe umutekano zirashakisha abantu umunani bo mu murenge wa Mugesera, akarere ka Ngoma, nyuma yo kugubwa gitumo tariki 28/11/2011 batetse kanyanga maze bahita batoroka.

Abo bagabo bacitse inzego z’umutekano barimo ukekwa ko ariwe nyiri ibikoresho byakoreshwaga yitwa Nkuba Isai; kugeza ubu akaba agishakishwa ngo avuge abandi bari kumwe muri icyo gikorwa.

Umuturage utuye muri uyu murenge witwa Nzamurambaho avuga ko impamvu abona ibyaha byo guteka kanyanga biri kugenda byiyongera ari uko bishoboka ko biriya bikoresho baba bafatanye abantu byongera bikagurishwa n’ababa babifashe maze barangiza bagahindukira bagafata abo babigurishije bari kubikoresha.

Uyu muturage avuga ko we ubwe yiganiriye na Nkuba, wafashwe agatoroka, akamubwira ko ibikoresho akoresha ngo yabigurishijwe ibihumbi cumi na bitanu na commanda wa police kuri station ya Zaza.

Yagize ati “Barabifata barangiza bakabigurisha abaziteka maze bagahindukira bakongera nabo bakabafata.None se ibyo bafata bijyahe?”.

Nkuba avuga ko Comanda wa station ya police ya Zaza yamubwiye ngo amuhe amafaranga 15000 amuhe urusheki none dore nibo bongeye baramufata. Yagize ati “none se yari aziko arumugurishije ngo arumarishe iki?”.

kurundi ruhande, birashoboka ko uku gufatwa kw’abateka kanyanga guterwa nuko ubuyobozi bw’uyu murenge bumaze iminsi butangaje ko bugiye guhagurukira ibyaha bijyanye n’ibiyobyabwenge.

Mu gihe kitarenze icyumweru hafashwe undi mugabo witwa Habineza Emmanuel nawe wafatiwe mu cyuho atetse kanyanga ahita ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi ya Zaza.

Kanyanga ifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwana bityo kuyinwa ,kuyiteka cyangwa kuyicurua bikaba bihanirwa.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka