Video: Abantu batandatu bakurikiranyweho ubujura bw’imodoka
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024 rweretse itangazamakuru agatsiko k’abantu batandatu bafashwe, bakurikiranyweho ubujura bw’imodoka, ndetse n’imodoka enye bari bibye zisubizwa ba nyirazo.
Ni nyuma yo kwakira ibirego bitandukanye by’ubujura bw’imodoka, RIB igasaba abakodesha n’abagura imodoka kugira amakenga bakabanza gushishoza mbere yo gukodesha cyangwa kugura imodoka.
Izo modoka enye zari zibwe zafatiwe mu Karere ka Gicumbi, Kayonza na Nyamagabe.
Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo na Nyarugenge, mu gihe dosiye yabo ubu iri gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yabwiye itangazamakuru ko aba bagabo bakoraga nk’itsinda bafashwe mu bihe bitandukanye iperereza ryagaragaje ko bose bafatanyaga muri icyo gikorwa.
Ati " Bakoreshaga amayeri atandukanye bakiyita andi mazina, urugero ni uwitwa Mudatsikira Innocent wiyise Cyusa Bruce, ndetse hari n’abandi bagiye bayahindura kugira ngo bayobye umuguzi igihe azaba ashaka gukurikirana imodoka ye".
Dr Murangira avuga ko nyuma yo kwakira ibirego by’abantu batandukanye bavuga ko bibwe imodoka, hatangiye igikorwa cyo kuzishakisha, baza kuzifata ndetse iperereza riza gufata n’abazigurishije.
DR Murangira avuga ko izi modoka zibwe zafatiwe mu Karere ka Gicumbi, Kayonza na Nyamagabe zose zasubijwe ba nyirazo gusa hakaba hagikorwa iperereza ku zindi zigishakishwa na zo zibwe muri ubwo buryo.
Mu bafashwe harimo uwateguraga uko igikorwa kiri bukorwe, ndetse bakagira unakora amasezerano, hakagira n’uzigurisha undi akaba yari ashinzwe gukora ibyangombwa by’ibicurano birimo indangamuntu na kashe yifashishije imashini kugira ngo bajijishe umuguzi.
Impamvu bakoraga nk’itsinda bari bagamije guhisha amakuru ya buri muntu mu gukora icyo gikorwa cy’ubujura nk’uko Dr Murangira yabigarutseho.
Ati “Aba bantu bose barize barajijutse bavuga neza indimi ku buryo uwo babeshya atabatekerezaho ubutekamutwe ndetse no kuba bamukorera ibikorwa nk’ibyo by’ubujura”.
Aba bagabo imodoka bakunze kwiba ni izo mu bwoko bwa RAV 4 na Santafi ngo kuko ari zo abakiriya bakunze kugura ndetse bikoroha kubona isoko ryazo.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, avuga ko aba bagabo nibaramuka bahamwe n’ibyaha bakurikiranyweho bahanishwa ibihano kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka icumi.
Seneza Olivier atuye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro ni umwe mu bibwe imodoka akaza kuyibona nyuma yo gutanga ikirego kuri RIB. Yavuze ko aba bagabo baje kumukodeshaho imodoka akayibaha bagakora amasezerano yo kuzayimugarurira nyuma y’imisi itanu arategereza araheba.
Nyuma yaje kujya kuri RIB atanga ikirego ko abantu bakodesheje imodoka batayimugaruriye ndetse banze no kumwitaba yayobewe n’aho yabakura nyuma aza kumva RIB imuhamagaye imubwira ko imodoka yayibwe ikaba yaragurishijwe undi muntu.
Ati “RIB imaze kuyifata yarampamagaye impa imodoka yanjye ndayishimira cyane kuko ikora akazi kayo neza gusa nkanasaba abantu kugira amakenga ndetse ntibizere uwo ari we wese kuko ubu abantu benshi basigaye bakora ubujura”.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry yagiriye inama abantu kujya birinda abantu bose babagana mu bucuruzi bwabo bwo gukodesha imodoka, no kujya bashishoza igihe cyose bagiye gukodesha imodoka kuko zishobora kwibwa.
Uretse kwibwa ariko ngo imodoka zishobora gukoreshwa ibindi byaha binyuranyije n’amategeko ndetse n’abagura imodoka bakwiye gushishoza by’umwihariko kuko ngo abakora ubujura bw’imodoka bahimba ibyangombwa bakajya babanza kureba ibyangombwa byabo birimo n’indangamuntu.
Reba ibindi muri iyi Video:
Video: Salomo George
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Bariya bajura kuki batagaragazwa uburanga bwabo kugirango bamenyekane,dore ko ubugenzacyaha buba bufite amakuru nyayo yibyo bashinjwa.
Bariya bajura kuki batagaragazwa uburanga bwabo kugirango bamenyekane,dore ko ubugenzacyaha buba bufite amakuru nyayo yibyo bashinjwa.