Abantu basaga 35 bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugambanira igihugu
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP, Damas Gatare tariki 17/05/2014, yatangaje ko abantu basaga 35 bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranweho kugambanira igihugu bakorana n’abanzi b’igihugu.
Yagize ati: “... mu rwego rw’iperereza, twataye muri yombi abakekwaho kugambanira Leta iriho n’ibikorwa by’iterabwoba, bamwe barafashwe. Bifata igihe kugira ngo ite muri yombi agatsiko gakora ibyo bikorwa ariko dufite abasaga 35 bakekwa bazashyikirizwa ubugenzacyaha bwa Rubavu na Musanze.”
Ngo abatawe muri yombi byakozwe n’inzego zishinzwe umutekano zifatanyije n’abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze. Mu bafashwe harimo abayobozi b’inzego z’ibanze nk’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’ab’utugari bo mu Karere ka Musanze.
ACP Gatare yanyomoje amakuru atangazwa n’Umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu (Human Rights Watch) uvuga ko kuva muri Werurwe uyu mwaka umubare w’abantu baburirwa irengero ukomeje kwiyongera aho utangaza abagera kuri 14 bamaze kuburirwa irengero.
Ati: “Nta bantu baburiwe irengero, ibyo birego ni ibinyoma nta shingiro bifite.”
Umuvugizi wa Polisi yongeraho ko abafatwa bose n’inzego z’umutekano bikorwa mu buryo bw’umwuga akaba ari yo mpamvu nta gikuba cyacitse.
Abaturage barakangurirwa gukomeza gufatana urunana n’inzego z’umutekano bahanahana amakuru ku gihe y’ibyahungabanya umutekano kugira ngo umutekano ukomeza gusigasirwa mu bice bitandukanye by’igihugu.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|