Abantu bakwiye kwirinda impanuka bakagera ku rusengero amahoro- Pasitoro Ruhongeka
Pasitoro Abidan Ruhongeka uyobora Itorero ry’Abadivantisiti mu gice cy’Amajyepfo y’u Rwanda, avuga ko niba hifuzwa ko abantu bazagera mu ijuru amahoro, bakwiye no kwirinda impanuka bakagera ku rusengero amahoro.
Yabibwiye abizera bo mu Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi bari bateraniye mu rusengero ruri hafi ya Kaminuza y’u Rwanda, i Huye, tariki ya 16 Gashyantare 2020. Hari muri gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ bakoze ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda.
Yavuze ko ku isi yose buri kwezi hari abantu ibihumbi 100 bapfa bazize impanuka, naho mu Rwanda hagapfa 500 buri mwaka, hakaba n’abagera ku 2000 impanuka zisigira ubumuga.
Abenshi mu bahitanwa n’impanuka ni abafite hagati y’imyaka itanu na 14, kandi ½ cy’abahitanwa n’impanuka ngo ni abagenza amaguru. Nyamara ngo Polisi y’u Rwanda yasanze kuri ziriya mpanuka 500, izigera kuri 80% zishobora kwirindwa.
Yagize ati “Kwirinda kuki tutabikora kandi Imana yarabiduhereye ubushobozi? Imana yaravuze iti ‘ngushyize ubugingo n’urupfu imbere, uhitemo’. Dukwiye guhitamo kubaho, dukwiye guhitamo kugerayo amahoro. Burya ibirenze ubushobozi bwacu Imana ibyitaho, ariko ibiri mu bushobozi bwacu, dukwiye kubikoresha neza”.
Kwirinda impanuka nk’uko byavuzwe na CP Rogers Rutikanga, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, ku banyamaguru ni ukuzirikana ko umuhanda atari imbuga cyangwa intabire y’iwabo, bakitwara neza mu rwego rwo kwirinda impanuka, n’imirongo yagenewe abanyamaguru bakayikoresha neza.
Yagize ati “Umuntu akwiye kumenya gutandukanya igihe ari iwe mu rugo mu mbuga cyangwa mu ntabire, n’igihe ari mu muhanda ukoresha ibinyabiziga bitandukanye”.
Yunzemo ati “Mu gihe wambukiranya umuhanda, ihute uve mu nzira kabone nubwo waba uri mu mirongo yagenewe abanyamaguru, kuko nta cyizere ko utwaye ikinyabiziga atasinze cyangwa atarangaye, cyangwa ataraye adasinziriye ku buryo afite ibitotsi, ku buryo ushobora kwibwira ko akubona nyamara atari byo, bityo akakugonga”.
CP Rutikanga yanibukije ababyeyi kutareka ngo abana bagende bonyine mu muhanda batabafashe akaboko, kandi ko n’ibyo gupakira abana batatu bane kuri moto bagiye ku ishuri atari byo.
Samson Uwamahoro, umuturage w’i Ngoma mu Karere ka Huye, na we avuga ko ibi ajya abibona kandi ko bidakwiye.
Ati “Aba ashyizeho abantu batuma atabasha gutwara ikinyabiziga neza, bishobora gutera impanuka. Kandi na casque iba igenewe umuntu umwe, ahetse. Birumvikana ko habaye impanuka havuka ikibazo ku batayambaye”.
Abizera bumvise ubutumwa bwa ‘Gerayo Amahoro’ biyemeje kuzabugeza no kuri bagenzi babo. Pasitoro Abidan we yanavuze ko hari inyigisho z’ubuzima basanzwe bagira buri kwezi bazajya babutangamo.
Ibi ngo bizajya bibafasha kugera ku rusengero amahoro, bityo inyigisho no gusenga bahakura kandi bahakorera, bizatume babasha kugera no mu ijuru.
Inkuru zijyanye na: Gerayo Amahoro
- Polisi na FERWACY bifatanyije mu bukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’
- Gerayo Amahoro ishobora kurenga imbibi z’u Rwanda binyuze mu ba Guide n’Abasukuti
- Irinde ‘Nakererewe reka mfate akamoto’ - CP Kabera
- Amafoto: Gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ yakomereje mu itorero ry’Abadiventiste
- Ubutumwa butangiwe mu misigiti burubahwa cyane - Sheikh Gabiro avuga kuri Gerayo Amahoro
- Ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bwakomereje mu idini ya Islam (Amafoto)
- Itorero ry’Abadivantisite na ryo ryahigiye kwigisha ‘Gerayo Amahoro’
- Gerayo Amahoro yitezweho kugabanya ubumuga buterwa n’impanuka
- Ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bwakomereje mu matorero ya Porotesitanti (Amafoto)
- Ntimugatware ibinyabiziga mucunga Polisi -CSP Businge
- Gerayo Amahoro: impanuka zo mu muhanda zimaze kugabanukaho 11% mu Burasirazuba
- ‘Gerayo Amahoro’ na ‘Rengera Umwana’ bizigishwa mu materaniro Gatolika yose
- Ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bwakomereje muri Kiliziya Gatolika (Amafoto)
- Muri 2020 Polisi izakomeza gahunda ya ‘Gerayo amahoro’ iyifatanye n’indi yitwa ‘Rengera Umwana’
- Polisi irifuza ko abantu basoza umwaka nta mpanuka
- Polisi y’u Rwanda irifuza ko impanuka zo mu muhanda zigera kuri 0%
- Nyuma y’umuganda ikipe ya Police FC yatanze ubutumwa bwa ‘Gerayo Amahoro’
- Buri wese akwiye kugira gahunda ya Gerayo Amahoro iye - CP Kabera
- Polisi na FERWAFA batangije ubukanguramba bwa Gerayo Amahoro ku bibuga by’umupira
- Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bukomereje mu nsengero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|