Abantu babiri bari barinjiye muri ‘rigole’ i Nyamirambo bakekwaho ubujura bavuyemo

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu babiri bari bashikuje telefoni n’igikapu umuntu mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Gashyantare 2026 bakinjira mu nzira y’amazi (rigole) i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, bavuyemo.

Ibi byagarutsweho na ACP Toussaint Muzezayo ushinzwe ibikorwa byo gukumira no kurwanya magendu, ibiyobyabwenge, n’ibindi byaha byateguwe (Commissioner for Anti-Smuggling and Organized Crimes) mu kiganiro inzego zitandukanye z’ubutabera n’iz’umutekano zagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 09 Gashyantare 2026, ikiganiro cyibanze ku kurwanya ruswa mu nkiko.

ACP Toussaint Muzezayo yavuze ko Polisi ikirimo kugenzura niba nta bandi baba bakiri muri iyo rigole.

Aba bantu bakimara kwinjira muri rigole, hahise hashyirwa uburinzi bw’inzego z’umutekano zitegereza ko basohokamo. Umwe muri bo ni we byatangajwe ko yasohotsemo nyuma y’iminsi itatu saa munani z’ijoro, asohoka asaba amazi yo kunywa.

Abantu bakomeje kwibaza niba undi yaba akirimo, cyangwa niba nta buryo bwakoreshwa kugira ngo akurwemo, ariko kuri uyu wa Mbere Polisi yamaze impungenge abibaza irengero ry’uwo wa Kabiri, ivuga ko na we yavuyemo.

Ibitekerezo   ( 4 )

abobanu bahanwe kabis

minani desire yanditse ku itariki ya: 20-02-2026  →  Musubize

Amakuru asa n’atuzuye; ese ibyo bibye nabyo babizanye?

Mr. F yanditse ku itariki ya: 11-02-2026  →  Musubize

Igitekerezo cyanjye Nuko Abo bantu bajyanwa ahabugenewe, bityo polisi yigihugu cyurwanda igakomeza kubungabunga umutekano wabaturage ndetse nigihugu muri rusange.

Nkejimana Eliezer yanditse ku itariki ya: 9-02-2026  →  Musubize

Igitekerezo cyanjye Nuko Abo bantu bajyanwa ahabugenewe, bityo polisi yigihugu cyurwanda igakomeza kubungabunga umutekano wabaturage ndetse nigihugu muri rusange.

Nkejimana Eliezer yanditse ku itariki ya: 9-02-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka