Abantu babiri baguye mu rugomero rw’amazi bashaka koga

Abasore babiri baguye mu rugomero rw’amazi rwa Sagatare rwubatswe mu rwego rwo kuhira igihingwa cy’umuceri. Abo basore baguye muri uro rugemero rwubatse mu karere ka Kirehe mu kagari ka Mubuga ho murenge wa Musaza ubwo bashakaga kogamo.

Umwe muri abo basore yaguye muri urwo rugomero undi aza aje kumurohora nawe ahita arohama dore ko uru rugomero rufite amazi menshi. Baguyemo tariki 12/06/2012 haboneka umurambo umwe undi wabonetse kuri uyu wa gatatu tariki 13/06/2012.

Umwe muri abo basore yitwa Bangamwabo mwene Ndangurura. Yari afite imyaka 18 atuye mu mudugudu wa Ryabega mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Musaza. Undi yitwa Bucyanayandi Céléstin w’imyaka 17. Bose bagemuraga amata mu mujyi wa Nyakarambi; nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mubuga, Gakuba Eric, yabitangaje.

Uru rugomero rwubatswe n’akarere ka Kirehe ku bufatanye n’umushinga ushinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Kirehe (KWAMP) mu rwego rwo kuhira igihingwa cy’umuceri hamwe n’ibindi bihingwa rukaba rufite metero zigera kuri esheshatu n’igice z’ubujyakuzimu.

Ubusanzwe kuri urwo rugomero habaga abazamu bahacunga umutekano ariko ngo kuko byari bibujijwe ko abantu bajyamo bishoboke kuba ariyo mpamvu batari bahari; nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mubuga.

Ubu ubuyobozi bw’akagari bwakanguriye abaturage kwirinda kuhajya kandi n’abazamu bagahora ku kazi kabo kugira ngo hatazagira uwongera kugwamo. Abaguye muri uru rugomero bamaze gushyingurwa.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka