Abantu 7 batawe muri yombi bakekwaho kwiba imodoka

Abantu barindwi batawe muri yombi na Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Kicukiro bakekweho kwiba imodoka yo mu bwoko bwa FUSO y’umugabo witwa Edouard Rutayisire ucururiza muri karitsiye (quartier) ya Matheus mu mujyi wa Kigali.

Callixte Nsengiyumva watwaraga iyo FUSO yayikuye muri MAGERWA aho yari iparitse, ayijyana mu murenge wa Muyumbu, akarere ka Rwamagana kuyibagirayo maze agurisha amapiyese y’imodoka (pieces de rechanges) mu mujyi wa Kigali; nk’uko Polisi ibitangaza.

Polisi ikomeza itangaza ko nyuma yo kuyigezayo, Nsengiyumva yaje kureba Samuel Nkongoli ucuruza amapiyese y’imodoka mu Gatsata ngo amushakire umukiriya n’abakanishi bo kuyibaga.

Abakanishi baragiye barayishwanyaguza bagarura amapiyese i Kigali, ariko ubwo bari bageze i Kabuga mu karere wa Gasabo baje guhagarara bica akanyota, ni bwo batangiye gushwana ku buryo bwo kugabana.

Nkongoli abonye ko bashobora gufatwa yahise ahamagara umupolisi i Gikondo amubwira ko yumvishe abajura bashwanira ibyo bagabana. Polisi yasabye Nkongoli ko aboroshyoshya akabazana mu mujyi wa Kigali yijejwe ko adatabwa muri yombi. Polisi yaje gutahura ko na we afatanyije nabo.

Rutayisire yashimye imbaraga polisi yakoresheje kugira ngo abone amapiyese y’imodoka ye yabazwe. Ati: “N’ubwo babashije kurokora amapiyese y’imodoka, ndishimye cyane kuko abajura batayihejeje.”

Nsengiyumva n’abo bafatanyije baramutse bahamwe n’icyaha cy’ubuhemu bakatirwa igihano kigera ku myaka itanu ushingiye ku ngingo ya 424 y’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka