Abantu 5 b’inzererezi bohererejwe akarere ka Nyanza

Kuri uyu wa gatanu tariki 10/02/2012 akarere ka Ruhango koherereje akarere ka Nyanza abantu batanu b’inzererezi n’imburamukoro bahavuka.

Abo bantu bafatiwe mu gikorwa cy’umukwabo ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bufatanyije na polisi y’igihugu muri ako karere basanzwe bakorana cyo guta muri yombi inzererezi n’imburamukoro.

Ubuyobozi bw’ikigo izo mburamukoro zibanza kunyuzwamo zihabwa inyigisho mbere y’uko zoherezwa mu turere zaturutsemo buvuga ko abo bantu batanu bafashwe batagira ibyangombwa ariko mu kwisobanura bavuga ko bavuka mu karere ka Nyanza.

Umuyobozi w’icyo kigo, Bashima Hussein, yagize ati “Nyuma yo kubigisha no kubagira inama zo kureka ubuzererezi byabaye ngombwa ko tubazana mu karere ka Nyanza batubwiye ko ariho bakomoka”.

Imodoka y'Akarere ka Ruhango yari itwaye inzererezi zituruka mu turere tunyuranye tw'u Rwanda
Imodoka y’Akarere ka Ruhango yari itwaye inzererezi zituruka mu turere tunyuranye tw’u Rwanda

Abo bantu b’inzererezi bazaniwe ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bavuga ko bagiye mu karere ka Ruhango bagiye kuhashakira akazi.

Abafashwe bakazanwa mu karere ka Nyanza barimo abitwa: Bihoyiki Emmanuel, Uwihanganye Josee, Niyomuhoza Esperance, Mvuyekure Isaie na Byasano Frederic.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwishimiye kwakira abo bantu bavuga ko bavuka muri ako karere ariko bakaba bari baribereye inzererezi n’imburamukoro mu karere ka Ruhango gahana imbibi n’akabo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UYU MUPOLISI YAKANIYE NDABONA NTAHO BAMUCIKIRA KABISA.

COURAGE MEYA WA Ruhango

Urakora neza cyane!!!!!!!!

Claire yanditse ku itariki ya: 10-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka