Abantu 23 bafatiwe mu nzu basenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Ku makuru yatanzwe n’abaturage ku wa Kabiri tariki ya 11 Kanama 2020, Polisi ikorera mu Karere ka Gatsibo yafashe abantu 23 bari mu rugo rwa Gasigwa Jean de Dieu barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Icyakora Gasigwa we yari yaraye ku kazi ahubwo hari umugore we witwa Uwizeye Liberatha w’imyaka 30. Bafashwe saa tatu z’ijoro bafatirwa mu Murenge wa Kiramuruzi mu Kagari ka Gakenke mu Mudugudu wa Akarusisi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Insepector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko Polisi imaze kubona ayo makuru yahise ijya kureba abo bantu isanga bateraniye mu nzu mu cyumba cya metero 2 kuri 3 barimo gusenga nta bwiriza na rimwe ryo kurwanya Koronavirusi bubahirije.

Ati “Tukimara kumenya ayo makuru saa tatu z’ijoro twagiye muri ruriya rugo dusangamo bariya bantu 23 barimo gusenga. Nta bwiriza na rimwe ryo kurwanya COVID-19 bari bubahirije kandi bari bavuye mu bice bitandukanye.”

CIP Twizeyimana yavuze ko abafashwe bari abagore 20 n’abagabo 3, abenshi kandi bari abayoboke b’itorero rya ADEPR, umwe yari uwo mu itorero rya Angilikani undi yari uwo mu idini Gaturika.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba akomeza avuga ko muri iki gihe abantu batemerewe kuva imihanda yose ngo bateranire ahantu hamwe yaba amasengesho cyangwa ibindi birori keretse ibyemerewe gukorwa kandi nabyo hakubahirizwa umubare n’amabwiriza yatanzwe.

Ati “Bariya bantu baturutse ahantu hatandukanye nta wari uzi uko ubuzima bwa mugenzi we buhagaze. Bari begeranye cyane kandi nta dupfukamunwa bari bambaye, iriya myitwarire ishobora gutuma banduzanya koronavirusi.”

Inkuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko abafashwe bahise bajyanwa mu buyobozi kugira ngo baganirizwe ku bubi bw’icyorezo cya COVID-19, banasobanurirwe uko bagomba kukirinda. Aba bantu 23 baje bakurikira abandi 24 mu mpera z’icyumweru gishize bafatiwe mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nyakabuye nabo bateraniye mu mugezi w’amazi atemba nabo barimo gusenga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka