Abantu 144 bafashwe batwaye ibinyabiziga basinze

Mu mpera z’icyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda yafashe abatwara ibinyabiziga basinze barenga 140 binangiye gukurikiza inama zo kwirinda gutwara basinze.

Ni ibikorwa byatangiye ku wa gatanu ahafashwe abagera kuri 80, ku wa gatandatu hafatwa 37 mu gihe ku cyumweru hafashwe abagera kuri 27 bose hamwe bakaba 144. Si byo gusa, hanafashwe n’abashoferi barenga 100 bacomokoye utugabanyamuvuduko.

Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera yasabye abatwara ibinyabiziga basinze kubicikaho kuko Polisi itazabihanganira
Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera yasabye abatwara ibinyabiziga basinze kubicikaho kuko Polisi itazabihanganira

Ni mu gihe Polisi y’u Rwanda imaze iminsi iburira ikanagira inama abatwara ibinyabiziga kwirinda gutwara basinze.

Ubwo yari mu kiganiro Waramutse Rwanda kuri Televiziyo y’igihugu (RTV) mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 16 Nzeri 2019, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko muri rusange umutekano mu gihugu wifashe neza, ariko umutekano wo mu muhanda ukomeje kubangamirwa n’imyitwarire y’abantu batwara ibinyabiziga basinze aho bakomeje kugaragaza imyitwarire iteza impanuka.

Yagize ati: “Umutekano muri rusange mu gihugu wifashe neza ariko hari bamwe mu batwara ibinyabiziga bakomeje guteza umutekano muke mu muhanda, bagateza impanuka zitwara ubuzima bw’abantu abandi zikabasigira ubumuga ndetse zikangiza n’ibikorwaremezo.”

Yongeyeho ko bitewe n’iyi myitwarire ikomeje kugaragara ku bantu batwara basinze, Polisi y’u Rwanda izakomeza kurushaho gukaza ibihano n’imikwabu yo kubafata hirya no hino mu gihugu.

Yagize ati: “Ubu iyi mikwabu igiye kujya ikorwa mu gihugu hose haba mu mihanda minini ndetse n’uduhanda tuyishamikiyeho hagamijwe guhashya abatwara basinze kuko byagaragaye ko bakwepera muri iyo mihanda mito bakayitezamo impanuka.”

CP Kabera yavuze ko amande y’ufashwe atwaye ikinyabiziga yasinze ageze ku bihumbi 150,000frw naho uwakubaganyije cyangwa agacomokora akagabanyamuvuduko ni bihumbi 200,000frw kandi akaba azakomeza kwiyongera uko abantu barushaho kutumva uburemere bw’iki cyaha cyo gutwara ikinyabiziga wasinze. Yongeyeho ko aya mande ari ayo gutwara wasinze cyangwa gucomokora akagabanyamuvuduko gusa, mu gihe bagusanganye andi makosa uzajya uyahanirwa ukwayo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yongeye gusaba abatwara ibinyabiziga basinze kubicikaho burundu, bagakurikiza inama bagirwa na Polisi zo gukurikiza amategeko y’umuhanda.

Polisi y’u Rwanda ntibuza abantu kunywa no kwidagadura, ikibujijwe ni ugutwara ikinyabiziga wasinze no kwirengagiza amategeko y’umuhanda.

Abakoresha umuhanda basabwa kubahiriza amategeko n’amabwiriza biwugenga ndetse abagenzi bakirinda kureberera amakosa y’ababatwara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka