Abana batatu bavukana bitabye Imana nyuma yo kurya imyumbati
Abana batatu bava inda imwe bo mu murenge wa Muko muri Musanze bapfuye nyuma yo kurya imyumbati hakekwa ko ariyo yaba yabahitanye.

Byabaye ubwo abo bana bafataga ifunguro rya saa sita z’amanywa barihawe na se ubabyara mu gihe nyina yari adahari yagiye kuca incuro ; ku itariki ya 20 Ugushyingo 2016.
Nyirasafari Gaudance, nyina w’abo bana yatangarije Kigali Today ko umukuru muri bo yari afite imyaka 10 undi irindwi n’undi itanu y’amavuko. Babiri bari abakobwa undi ari umuhungu.
Agira ati "Nari nagiye gushaka imibereho na se ubabyara asigara abashakira imibereho abatekera imyumbati bamaze kuyirya batangiye gutumba bigeze nimugoroba natangiye kubashakira ibyo guteka ariko nkabona bararembye.’’
Akomeza avuga ko abo bana batatu bakomeje kumererwa nabi bakajyanwa kwa muganga bikananirana aribwo babohereje mu bitaro bya Ruhengeri bakahagera bamaze gushiramo umwuka.
Nyirasafari yasigaranye umwana umwe yari ahetse bari bajyanye guca incuro.
Se ubyara abo bana nawe wariye kuri iyo myubati yageze mu bitaro bya Ruhengeri arembye cyane ariko akomeza kwitabwaho n’abaganga nyuma yaho atora agatege.

Dr Cyiza Francois Regis, ukora muri serivisi ishinzwe indwara zo mu mubiri mu bitaro bya Ruhengeri, avuga ko nta bushobozi bafite bwo gupima icyishe abo bana.
Agira ati ‘’Nta bushobozi dufite bwo kubipima ngo tumenye icyo bazize ariko dukurikije ko ari imyumbati turakeka ko ariyo yabiteye kuko hari ubwoko bw’imyumbati irimo ibinyabutabire bishobora kwica umuntu.’’
Uyu muganga w’ibitaro bya Ruhengeri avuga ko hari ubwoko bw’imyumbati kimwe n’ibindi birirwa bishobora kwica uwabiriye.
Imyumbati izwi ku izina rya "Gitamisi" niyo abantu bakeka ko abo bana bariye ikabahitana. Bemeza ko iyo mymbati uyiriye wese itamugwa neza kuko irimo ubumara.
Akenshi abaturage bayihinga mu rwego rwo kuyiryamo ubugari kuko babanza kuyinika bwa bumara bugashiramo.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje pee ! Imana yakire utwo tumarayika !!!
umuryango Imana iwubashishe kubyskira birarenze
gusa iyo imyumbati wumvise igiye kukwica unywa ikiyiki1 cy’amavuta y’ ubuto ni nko kubipa
Olala! Imana ibahe kwihangana 10
Erega twemere. yuko. hano mugihugu cyacu. harinzara kuba bariye iriyamyumbati niko baribashonje natwe byigeze kutubaho murugo ariko bwarubugari tubusekura butaruma neza kubera inzara bigeze nkasasita zijoro buratwica pe! tujya gusaba amata mubaturanyi turakira ariko inzara nimbi pe
mberenambere mbanje kwihanganisha umuryango wabuze ababo ngirango nsabe inzego zibishinzwe gukurikiranira hafi icyokibazo kibyo bitaro bidafite ibikoresho bihagije babibashakire murakoze.