Abamotari barasabwa gukaza umurego mu kwirinda impanuka n’umwanda

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bufatanyije na Police bwaburiye abatwara abagenzi kuri moto, ko ibihano bigiye gukazwa ku batubahiriza amategeko y’umuhanda n’abadaharanira isuku kuri bo ubwabo no kubagenzi batwara.

Inama yabereye i Nyamirambo kuri Stade yahuje amashyirahamwe y’abamotari ihuje abahagarariye Polisi ishinzwe umutekano mu muhanda n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali.

Abamotari bategetswe gutanga akanozasuku ku bagenzi, bikagaragara ko ari bo banze kukambara ariko bagafite.

Ubundi ibihano byajyaga bitangwa ku bamotari batubahirije umutekano wo muhanda ni ukwamburwa moto, bakamara ukwezi badakora hakiyongeraho no kwamburwa uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga.

Chief Supt. Celestin Twahirwa, Umuyobozi wa Police ishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Yagize ati: “Moto ziri hagati ya 400 na 500 nizo ziri mu maboko ya Police mu mujyi wa Kigali bitewe n’amakosa yanyu, ese mugira ngo twe turabyishimira?

Fidel Ndayisaba, umuyobozi w’umujyi wa Kigali we avuga ko kuba ibihano nk’ibi byatinze gufatwa ugereranyije n’uko bimeze mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

Ati: “Uzamburwa uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, kandi nta nubwo wemerewe kongere gukorera”.

Gusa abamotari bakomeje kwijujuta bavuga ko akanozasuku gahenze, nk’uko bitangazwa n’umwe muri abo bamotari, utwara abagenzi mu nkengero z’ikibuga cy’indege witwa Justin Rwagasana.

Abamotari bongeraho kwinubira ko barenganwa mu gihe moto zabo zifatirwa kandi batabona amakosa akwiye gutuma bahagarika imirimo.

Basaba kwishyura amafaranga y’ibihano bagahita basubizwa ibinyabiziga byabo, bakanagaya uburyo byangirikira mu gikorwa cyo kubifatira.

Ndayisaba yakiriye neza icyifuzo cyo gukoresha umuti wo gupuriza, ariko yongeraho ko kizabanza kwigwaho n’inzego zibishinzwe.

Naho Umuyobozi wa Police ishinzwe umutekano wo mu muhanda yabijeje ko nta rwiyenzo ruzabaho ndetse n’ibinyabiziga bifatiriwe ngo bikazajya bifatwa neza.
Yabasabye ko uzarenganwa agomba kuzajya amuhamagara kuri telefone ye.

Andi mabwiriza abamotari basabwa kubahiriza ni ugukorera mu makoperative bose, bakagira umwambaro wabo wanditseho amazina hamwe no kugira ibyangombwa byose bibaranga.

Inama ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwagiranye n’abamotari ngo igamije kubahiriza intego bihaye igira iti:”Isuku, umutekano, umurimo unoze kandi wihuse.”

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka