Abakozi batatu bakomerekejwe n’inkongi yibasiye uruganda rw’inzoga (Ivuguruye)
Uruganda ruciriritse rukora inzoga muri Tangawizi ruzwi ku izina rya “Umurage Enterprise” ruri i Musanze rwibasiwe n’inkongi y’umuriro yangiza byinshi.

Iyo nkongi yibasiye urwo ruganda ruherereye mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve, mu ma saa saba zo kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Mata 2017.
Urwo ruganda rwahiye igice kimwe, imodoka izimya umuriro ya Polisi y’igihugu itabara ikindi gice kitarafatwa.
Abakozi barwo batatu bakomerekejwe n’iyo nkongi y’umuriro yatunguranye. Umwe muri bo niwe wakomeretse bikomeye. Bose bajyanwe mu bitaro bya Ruhengeri kugira ngo bakomeze kwitabwaho.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Nsengiyumva Telesphore yatangarije Kigali Today ko bakeka ko iyo nkongi y’umuriro yaba yatewe na “installation” y’insinga z’amashanyarazi ikoze nabi.
Agira ati “Urebye uko bigaragara muri compteur [Mubazi] byaba byatewe n’insinga z’amashanyarazi kuko nizo zabanje gushya haza umwotsi maze uruganda rutangira gucumba rwafatwa n’inkingi y’umuriro."

Mu Kiganiro na Kigali Today, Niyigaba Jean Pierre umuyobozi w’urwo ruganda yatangaje ko mubazi ariyo yabanje gushya igacumba umwotsi waje gutanga inkongi y’umuriro yibasiye igice kimwe cy’urwo ruganda.
Agira ati “Habayemo “circuit” tubona hajemo umwotsi mu gihe tukigenzura ibibaye nibwo twabonye hano hirya mu rusenge harimo gucumba umwonsi mwinshi cyane."
Akomeza avuga ibintu byangijwe niyo nkongi y’umuriro bifite agaciro ka miliyoni hafi 50RWf.
Yongeyeho ko urwo ruganda rwafashwe n’inkongi y’umuriro kimwe n’Abakozi barwo bose bari bafite ubwishingizi.
Polisi y’Igihugu mu ishami rishinzwe kuzimya inkongi, nyuma y’ibikorwa by’ubutabazi, yakanguriye abaturage bari aho iyo nkongi y’umuriro yabereye kwirinda inkongi z’umuriro ndetse inabasobanurira imikorere ya Kizimyamoto.






<img88134|ce
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
BIRABABAJEPE IMANA IFASHE ABAKOMERETSE ARIKO IKIGO GISHIZWE IBIKOMOKA KUMASHANYARAZI KIGE GITANGA INDISHI YAKABABARO
Hello colleagues, how is the whole thing, and what you desire to
say on the topic of this article, in my view its really remarkable for me.