Abakozi 5 bafunzwe bakekwaho kugira uruhare mu bujura bwa SACCO y’umurenge wa Rusasa

Abakozi batatu n’abazamu babiri ba SACCO y’umurenge wa Rusasa mu karere ka Gakenke bafungiye kuri poste ya polisi ya Cyabingo mu karere ka Gakenke kuva tariki 12/06/2012 bakurikiranweho kugira uruhare mu kwibisha iyo SACCO.

Mu ijoro rishyira tariki 12/06/2012, abantu bataramenyekana bacukuye inzu Sacco y’umurenge wa Rusasa ikoreramo maze batwara amafaranga ibihumbi 666.

Nyuma y’icyo gikorwa, umucungamari w’iyo SACCO witwa Munyaziboneye Cyprien, umucungamutungo wayo witwa Uwamahoro Brigitte, umubitsi witwa Mukankuranga Anicellata n’abazamu babiri ari bo : Musabyimana Florent na Habumugisha Emmanuel bahise batabwa muri yombi kugira ngo iperereza rikorwe hamenyekane abashobora kuba babigizemo uruhare.

Abo bazamu batangaza ko hagati ya saa munani na saa cyenda z’ijoro, batewe n’abantu umunani, batatu muri bo bitwaje imbunda, abandi bafite ibyuma. Nk’uko babyivugira, barabafashe, barababoha maze babaryamisha hasi babafatiyeho imbunda n’ibyuma mu gihe abandi barimo gucukura inzu.

Mu iperereza umunyamakuru wa Kigalitoday yakoze, imfunguzo abajura bakoresheje bazisanze mu nzu bafungura icyumba cyarimo amafaranga kandi n’amafaranga batwaye ntabwo yari yarajwe mu isanduku y’umutamenywa (coffre-fort).

Ibyo bituma hibazwa niba abakozi ba SACCO nta ruhare babifitemo. Iperereza rya polisi rirakomeje kugira ngo hamenyekane koko ababyihishe inyuma maze babiryozwe.

Mu gitondo cyo kuwa gatatu tariki 13/06/2012, itsinda ry’abagenzuzi b’ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) n’aba Banki Nkuru y’u Rwanda bakoze igenzura ry’umutungo wa SACCO ya Rusasa basanga habura amafaranga ibihumbi 908.

Amafaranga yiyongera kubera ko umucungamari n’umucungamutungo w’iyo SACCO bihaye inguzanyo kandi hari urwego rwemewe rugomba kuyibaha; nk’uko byasobanuwe n’umukozi ushinzwe amakoperative ku karere, Nizeyimana Ildephonse.

Ubujura nk’ubu ni bwo bwa mbere bubaye mu karere ka Gakenke uretse amanyanga yakozwe n’umucungamutungo wa SACCO y’umurenge wa Muzo mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane akanyereza amafaranga ibihumbi 945.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka