Abakozi 25 ba RIB bongerewe ubumenyi na FBI

Abakozi 25 b’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), basoje amahugurwa yaberaga mu Ishuri Rikuru rya Polisi riherereye i Musanze, aho bamaze icyumweru bakarishya ubumenyi bujyanye n’uburyo bwo gukora iperereza no kugenza ibyaha.

Abahuguwe bijeje ubuyobozi kubyaza umusaruro ubumenyi bungutse
Abahuguwe bijeje ubuyobozi kubyaza umusaruro ubumenyi bungutse

Ni amahugurwa yatanzwe n’impuguke zaturutse mu rwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe Iperereza (FBI), ahatanzwe ubumenyi bwimbitse mu gukora iperereza mu buryo bw’umwuga mu kubaza ukekwaho icyaha n’umushinjacyaha.

Ni umuhango watanzwemo seritifika kubarangije amahugurwa, kuri uyu wa gatanu tariki 16 Kanama 2019, aho abahuguwe bemeza ko batahanye impamba ikomeye izabafasha mu gutanga ubutabera bunoze.

Daniel Nsabimana, umwe mu basoje amahugurwa agira ati “Twungutse ubumenyi bushingiye ku buryo bushya, kuko uko imyaka igenda itambuka, inzego zimeze nk’izi za FBI na RIB zigenda zigira ibyo zihindura, hakurikijwe ibyaha biba bigezweho n’uburyo bw’imikorere y’ibyaha”.

Akomeza agita ati “Ubumenyi bwinshi tuvanye hano, twabonye ko kubaza ushaka amakuru utabihatira umuntu, niyo mpamvu ubu bumenyi bugiye kwiyongera kubwo dusanganwe, ariko kuganira n’izi nararibonye za FBI nk’urwego rumaze imyaka irenga 100, bifite byinshi bigiye kutwungura.

Col Jeannot Ruhunga Umunyamabanga mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha(RIB).
Col Jeannot Ruhunga Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha(RIB).

Tuzakomeza gukora akazi uko bikwiye, tubone umusaruro mu gutanga ubutabera bunoze, turushaho gukora neza ku buryo bigaragarira buri wese ko uko abantu biyungura ubumenyi barushaho kugenda bakora neza, kugira ngo ubutabera bunoze buboneke ku banyarwanda”.

Nsabimana avuga kandi ko batashye biyemeje gukomeza kongera ubumenyi, mu kurushaho guhangana n’abanyabyaha bagenda bongera amayeri.

Kodie Ruzicka, Umukozi wa FBI akaba n’umwe mu barimu batanze ubumenyi muri ayo mahugurwa, asanga icyumweru abanyeshuri bamaze biga cyarabaye ingirakamaro, kuko hari ubumenyi bwinshi bahawe mu mwuga w’ubugenzacyaha.

Ati “Nakunze uburyo aya mahugurwa yagenze, hakozwe akazi kanini. Ubumenyi bwatanzwe ni ntagereranwa, kandi n’abanyeshuri wabonaga babikunze, ari abantu bazi icyo bashaka, twatangajwe n’impano bagiye bagaragaza mu buryo bwo kugenza ibyaha”.

Kodie Ruzicka umwe mu bakozi ba FBI, batanze amahugurwa
Kodie Ruzicka umwe mu bakozi ba FBI, batanze amahugurwa

Col Jeannot Ruhunga, Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha ubwo yasozaga ayo mahugurwa, yavuze ko mu nshingano za RIB zo kugenza ibyaha, harimo no kongerera abakozi ubumenyi, mu kurushaho gukora kinyamwuga. Ngo ni nayo mpamvu bahisemo gutumira urwego rukomeye rwa FBI ngo basangize u Rwanda ubunararibonye bwabo.

Col Jeannot Ruhunga, yasabye abahuguwe kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe batanga ubutabera bunoze mu kazi kabo ka buri munsi ko gutahura abakoze ibyaha.

Agira ati “Turasaba abahuguwe gushyira mu bikorwa ibyo bize kugira ngo bigire akamaro. Naho iyo ubyize ukagenda kubirambika ugasubira mubyo wari usanzwe ukora, uba utakaje umwanya n’ibindi byose biba byagiye mu mahugurwa, kandi nta nicyo uba wunguye urwego”.

Akomeza agira ati “Turabasaba ko ni basubira mu murimo wabo bashyira mu bikorwa ibyo bize.

Abasoje amahugurwa bahawe Certificat
Abasoje amahugurwa bahawe Certificat

Bize uburyo bukoreshwa kugira ngo ubaze ukekwaho icyaha cyagwa n’umutangabuhamya, kugira ngo ubone amakuru agufasha kugenza icyaha kugira ngo dosiye yuzure igere mu rukiko imeze neza”.

Umunyamabanga mukuru wa RIB kandi avuga ko, urwo rwego rufite gahunda yo guhugura abakozi bose, kugira ngo barusheho gukora kinyamwuga.

Mu mwaka umwe RIB imaze ivutse, imaze kugira abakoze basaga 900 bakorera hirya no hino mu gihugu.

Muri 25 bahuguwe harimo 5 b'igitsina gore
Muri 25 bahuguwe harimo 5 b’igitsina gore
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka