Abakozi 195 ba RDF basoje amasomo yo gutwara ibinyabiziga no gucunga umutekano wo mu muhanda

Abakozi 195 bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF), ku wa Kane tariki 9 Gicurasi 2024, basoje amasomo yo gutwara ibinyabiziga no gucunga umutekano wo mu muhanda.

Abayobozi batandukanye mu Ngabo z'u Rwanda bitabiriye uyu muhango
Abayobozi batandukanye mu Ngabo z’u Rwanda bitabiriye uyu muhango

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko muri ayo masomo hatangiwemo ubumenyi mu bijyanye no gutwara ibinyabiziga bitandukanye bigizwe n’ibiremereye, ibyoroheje ndetse biga n’imikorere yabyo itandukanye.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, ni we wayoboye umuhango wo gusoza aya mahugurwa yaberaga mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe mu Mujyi wa Kigali, bakaba barahawe ubwo bumenyi mu gihe kingana n’amezi arindwi.

Gen Mubarakh Muganga yatanze impanuro ku basoje amasomo bari bamazemo amezi arindwi
Gen Mubarakh Muganga yatanze impanuro ku basoje amasomo bari bamazemo amezi arindwi

Gen Mubarakh Muganga, nyuma yo kubashimira, yasobanuye ko ari ingenzi ko abakozi ba RDF bagira ubumenyi butandukanye mu gutwara ibinyabiziga.

Yabibukije ko bakwiriye kurangwa n’imyitwarire myiza, ubunyamwuga no kwirinda kunywa ibisindisha kuko ari kimwe mu bikunze guteza impanuka zo mu muhanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka