Abakobwa babiri biga muri INES-Ruhengeri batewe ibyuma n’abantu batazwi

Abakobwa babiri biga mu Ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri batewe ibyuma n’a bantu bataramenyekana, babasanze mu cyumba bari bacumbitsemo.

Abakobwa batewe ibyuma mu mutwe ariko abaganga babitayeho byihuse kubitaho ku buryo ubu bameze neza
Abakobwa batewe ibyuma mu mutwe ariko abaganga babitayeho byihuse kubitaho ku buryo ubu bameze neza

Byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 6 Gicurasi 2018, ubwo abo bagizi ba nabi babasangaga mu nzu yabo,banatwara ibintu ,kugeza ubu hataramenyekana ingano n’agaciro kabyo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Hamuduni Twizeyimana, yabwiye Kigali Today ko Polisi yatabaye nyuma yo guhuruzwa n’abaturage ahagana saa sita n’igice z’ijoro.

Yagize ati "Batewe n’abagizi ba nabi aho bacumbitse hafi y’ishuri mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza i Musanze."

CIP Twizeyimana avuga ko basanze babateye ibyuma bakabakomeretsa mu mutwe nyuma yo kumena ibirahuri by’urugi bagafungura inzu.

Ati "Abo bakobwa barazaga imfunguzo mu rugi bigaragara ko ari abantu bari basanzwe bahazi bafite amakuru.

"Bamennye ibirahuri by’inzugi binjiza akaboko barafungura babasanga mu nzu babatera ibyuma mu mutwe barabakomeretsa cyane babatwara terefoni zabo n’ibindi tutaramenya neza."

Abo bakobwa bahise bagezwa mu bitaro bya Ruhengeri bakorerwa ubutabazi bwihuse bavurwa ibikomere.

CIP Hamuduni avuga ko Polisi imaze guta muri yombi umusore umwe ukekwaho kuba yagize uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi mu gihe iperereza rigikomeje.

CIP arashimira abaturage bo mu Kagari ka Ruhengeri babashije gutanga amakuru ku gihe batabaza Polisi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nanjye nihanganishije bariya bana babakobwa Imana ibabehafi

chady yanditse ku itariki ya: 8-05-2018  →  Musubize

Nukuri abobagizi banabi nibashakishwe bazahanwe byintanga rugero

BIKINA JDAMASCENE yanditse ku itariki ya: 7-05-2018  →  Musubize

aboba nyeshuri biga muri INES bagirukwihangana gusa nibyiza kuba imana yakoze ibitangaza abobagizi banabi ntibabivugane kandi nizerako bazafatwa bagafungwa imana ikomeze ibabe hafi

prince bertrand George yanditse ku itariki ya: 7-05-2018  →  Musubize

Yoooo, imana ikomeze ibarinde, kandi bakore iperereza ryimbitse kuri ababagambanyi

Lucky yanditse ku itariki ya: 7-05-2018  →  Musubize

Nukuri abo bana b’u Rwanda bahohotewe barware ubukira kd police ishakishe abo bagizi banabi bafatwe kd bahanwe bihanukiriwe pee

Ntakirutimana jean claude yanditse ku itariki ya: 7-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka